Home Imikino Kiyovu Sport ntirirukana Olivier Karekezi

Kiyovu Sport ntirirukana Olivier Karekezi

0

Nyuma yo gutsindwa umukino ufungurwa wa shimpiyona na Rutsiro FC amakuru yatangiye kuvugwa ko umutoza Karekezi Olivier yahise yirukanirwa ku kibuga na perezida w’iyi kipe ariko abashinzwe itumanaho muri iyi kipe babyutse bavuga ko ayo makuru ari ibihuha.

Abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda by’umwihariko ikipe ya Kiyovu Sport bavuga ko nyuma yo gutsindwa na Rutsiro ibitego bibiri kuri kimwe, Perezida wa Kiyovu sport Mvukiyehe Juvenal yahise abwira umutoza Karekezi Olivier ko amwirukanye ko atakimukeneye nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.

Aya makuru yakurikiwe n’andi yamenyekanye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru yavugaga ko umutoza Karekezi Olivier ataraye aho ikipe isanzwe ibarizwa ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi kuko we yahageze agahita afata ibye agasohoka. gusa ibi byabeshyujwe n’abashinzwe itumanaho muri Kiyovu sport babicishije kuri Twitter aho bagize bati.

Karekezi Olivier ntarahirwa no gutoza iyi kipe y’Icyatsi n’umweru kuko nambere yuko iyi shampiyona ihagarikwa yari amaze gutoza imikino 3 atsinzwemo ibiri ibintu nabyo byatumye benshi bamwibazaho. Aho shampiyona yahagarikiwe yahise asubira I burayi ahaba umuryangowe agaruka habura iminsi mike ngo shampiyonaitangire nabyo bituma benshi bibaza ku bunyamwuga bwe.

Kiyovu sport niyo kipe ya kabiri Karekezi Olivier atoje nyuma yo gutoza Rayon sport mu myaka ishize nabwo ntibimuhire kuko tarangije shampiyona yari yatangiye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR fc igiye guhabwa igikombe cya shampiyona yatwaye muri Covid-19
Next articleEmmanuel Rugamba Umunyarwanda wambere winjiye muri shampiyona ya NFL
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here