Home Imikino Kiyovu sports imaze kubona umuyobozi mushya

Kiyovu sports imaze kubona umuyobozi mushya

0

Umukandida rukumbi ku mwanya wa Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal ni we utorewe kuyobora iyo kipe mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere, akaba atowe 100%.

Ni mu nama y’inteko rusange ya Kiyovu Sports yabereye muri stade ya Kigali i Nyamirambo, ahabereye amatora yo gusimbuza komite nyobozi iheruka kurangiza manda.

Nyuma yo gusuzuma niba umubare w’abemerewe gutora wuzuye, saa tanu na 50 nibwo abakandida bahawe umwanya wo kuvuga imigabo n’imigambi yabo.


Babanjirijwe na Mvukiyehe Juvenal avuga ko afite umushinga wo gutwara igikombe amaze iminsi yaratangiye, aho avuga ko umushinga we ugeze kuri 70%.

Yagize ati “Mfite gahunda kandi yo gushaka imitungo yatuma tubaho no mu bihe biri imbere, Kiyovu Sports ntizabe umutwaro k’uzayiyobora, izabe ari ikipe ifite umutungo.”

Abandi bakandida na bo bakurikiyeho bavuga imigambi yabo, gusa ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’iyi kipe, uwitwa Manirarora Elie yatangaje ko akuyemo kandidatire, ariko uyoboye amatora avuga ko yabivuze akererewe, bityo agumamo n’ubwo atigeze ahagaragara mu biyamamaza, akaba yari ahanganye na Munyengabe Omar.

Mutijima Hector yatorewe umwanya wa Visi-Perezida wa mbere agize amajwi 79, umwe yatoye oya, andi ane aba impfabusa.

Naho ku mwanya wa Visi-Perezida wa kabiri, utowe ni Ntiranyibagirwa Ange, yagize amajwi 47, abatamutoye ni batatu, andi yabaye impfabusa bitewe n’uko abenshi bandikaga Angelos nk’izina azwiho.
Nkuko Kigali Today yabitangaje, ku munyamabanga habaye impaka, umukandida witwa Munyengabe, abenshi banditse Munyangabe bituma amajwi amwe bayafata nk’impfabusa, ariko birangira atowe ku majwi 43.

Umubitsi w’ikipe ya Kiyovu Sports yabaye Kayiganwa Angelique, atsinze uwitwa Makuta wari ufite ikipe imwamamaza yitwa Umuyovu-itafari.


Aya matora yanitabiriwe n’umutoza Karekezi Olivier wari umaze iminsi yaranze gusinya amasezerano muri Kiyovu kubera ibibazo byari bihari. Ajya kuza muri iyi kipe yazanywe na Mvukiyehe Juvenal wanavuze ko mu mushinga wo gutwara igikombe hari ibyo yateguranye na Karekezi Olivier. Ibi bivuga ko bashobora kuzakomezanya muri iyi kipe.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtibisanzwe: Umukaridinari Becciu yasabwe kwegura ku mirimo ye
Next articleRIB iri gukurikirana umuyobozi wa gereza ya Gicumbi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here