Home Imikino KNC yemereye aba Slay queen bose bo mu Rwana impano idasanzwe

KNC yemereye aba Slay queen bose bo mu Rwana impano idasanzwe

0

Kakoza Nkuliza Charles, umuyobozi w’ikipe ya Gosigi United ikina mu cyiciro cyambere muri shampiyona y’ u Rwanda yemereye aba Slay queen bose babishaka inzoga yo mu bwoko bwa champagne mu gihe bazaba bitabiriye umukino uzahuza Gasogi United na Etincelles.

Uyu mukino uzaba ku wa kabiri w’icyumweru gitaha taliki ya 6 Nzeri, uzaba ari umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona

KNC, avuga ko aba Slay queen bose bazitabira uyu mukino bazinjirira ubuntu bakakirwa neza bagahabwa ibyo kurya biherekejwe n’ikinyobwa cya Champagne byose ku buntu.

Mu gusobanura impamvu z’iyi mpano avugako abafana bagabanutse ku bibuga byose bityo ko “umupira ukwiye ibindi bintu bishya bikurura abafana” kandi ko aba bantu ” Bazakundisha abandi bantu umupira kuko bafite benshi babakurikira ku mbugankoranyambaga.”

Ubusanzwe aba slay queen bafatwa nk’abakobwa n’abagore badafite icyo bakora ariko babaho mu buzima busa n’ubuhenze kubera ibyo bambara,barya n’ibyo banywa. aba kandi bakunda kwifotoza cyane mu rwego rwo kwigaragaza kandi bakifotoreza ku bintu bihenze n’ubwo kenshi biba atari ibyabo.

KNC akoze ibi nyuma yaho ku mukino uheruka wahuje ikipe ye na Mukura VS yageneye impano abagore n’abakobwa bose baje kureba uyu mukino bambaye imyenda y’ikipe ya Gasogi United.

Gasogi United na KNC, uyu ni umwaka wa gatatu bari muri shampiyona y’u Rwanda ariko bakaba ari bamwe bamaze kugaragaraho guhanga udushya kuri sitade turimo kuhazana abahanzi n’abandi bantu bashimisha abafana kuri sitade mu buryo butandukanye mbere y’umukino.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbyo RIB yasabwaga gukora kuri Bamporiki yarabisoje
Next articleUwabajije ikibazo Perezida Kagame i Nyamasheke yafunzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here