Home Amakuru Kohereza abimukira mu Rwanda bizafata igihe -Priti Patel

Kohereza abimukira mu Rwanda bizafata igihe -Priti Patel

0

Gahunda y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda abimukirwa babwinjiramo mu buryo butemewe n’amategeko  nta kizayibuza kubaho ariko ishobora kuzafata igihe nk’uko byemezwa na Minisitiri Priti Patel.

Priti Patel yavuze ko gahunda ye yo kohereza abimukira mu Rwanda itanga “ikimenyetso” ko abahageze mu buryo butemewe n’amategeko badafite uburenganzira bwo kuhaguma ariko akemera ko kubohereza mu Rwanda bizatwara igihe.

Uyu mugambi wananenzwe n’umuyobozi w’itorero ry’abangilikani ku Isi  usanzwe uba mu Bwongereza, Canterbury.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yashimangiye ko uyu mugambi ari mwiza ko uzabuza abimukira bajya mu Bwongereza kunyura mu nzira zo mu mazi zishobora kubatwarira ubuzima.

Itsinda rya mbere ry’abasaba ubuhunzi mu Bwongereza ryagombaga kumenyeshwa iby’urugendo rwabo rugana i Kigali muri iki cyumweru.

Biteganijwe ko indege ya mbere izabageza i Kigali mu mezi ari imbere.

Boris Johnson yanenze “abanyamategeko baharanira ukwishyira  ukizana” avuga ko bari kugerageza guhagarika iyi gahunda.

Madamu Patel, ubwo yatanmgaga i kigakiro mu kigo cy’amahugurwa cy’inzobere mu gipolisi cya Met i Gravesend, Kent mu ijoro rya keye, yagize ati: “Nabivuze kuva ku munsi wa mbere, ndetse n’igihe nasinyaga amasezerano nkanatangaza ubufatanye n’u Rwanda, ko ibyo bizatwara igihe kubwimpamvu nyinsh zitandukanye.

Ati: “Turabona inzitizi nyinshi  zitandukanye, cyane cyane mu bigo  by’inzobere z’abanyamategeko bifuza guhagarika ibyo kohereza abantu batemewe kuba mu Bwongereza mu Rwanda.”

Ati: “Ibyo ni bimwe mu buhanga bakoresha.”

Ariko umunyamabanga w’imbere mu gihugu yongeyeho ko guverinoma yiyemeje “kuvana mu gihugu abo bantu badafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyacu”.

Boris Johnson yavuze ko ku ikubitiro abantu ibihumbi icumi bashobora kujyanwa mu Rwanda bishingiye ku masezerano y’Ibihug byombi afite agaciro k’arenga miliyari 120 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ariko ikinyamakuru The Times cyatangaje ko gifite amakuru yizewe cyakuye mu biro by’umunyamabanga w’imbere mu gihugu avuga ko abantu 300 ari bo bonyine bazoherezwa mu Rwanda.

Nibura abantu 7.739 bageze mu Bwongereza baciye mu nzira zitemewe muri uyu mwaka kugeza ubu, Iyi mibare wikubye kenshi ugereranyije n’abari bamaze kwinjira mu bwongereza mu gihe nk’iki umwaka ushize.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuneyenyezi yatakambiye urukiko arusaba gusubizwa muri gereza ya Mageragere
Next articleUrugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwinjiye mu kibazo cya Miss Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here