Home Imikino Komite nyobozi ya Ferwafa igiye kwegura

Komite nyobozi ya Ferwafa igiye kwegura

0

Kuri iki cyumweru taliki ya 23 Gicurasi 2021 hateganyijwe inama ya komite nyobozi ‘ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, biteganyijwe ko abayigize bose bazahita batangaza ubwegure bwabo muri iyo nama hagatangira inzia nshya yo gutegura amatora.

Ibi bibaye nyuma y’ukwezi kurenga uwari perezida w’iri shyirahamwe yeguye ku mpavu yise ize bwite, iyi komite yayoboye umupira w’amaguru mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya Covid-19 yahagaritse shampiyona inshuro ebyiri zitandukanye.

Sekamana nyuma yo kwegura yasimbuwe n’uwari umwungirije Habyarimana Matiku Marcel byari byitezwe ko arangiza manda ya Sekamana ariko bishobora kutamukundira nkuko amakuru ava muri Ferwafa abyemeza.

Usibye amakuru agera ku ntegonews n’abanyamakuru bazwi cyane mu mikino bemeje aya makuru ku mbuga nkoranyambaga zabo bakoresha.

Abakurikiranira hafi iby’iri shyirahamwe bemeza ko hashobora kuzagaragara impinduka nyinshi muri komite nshya izasimbura iyi.

Komite ya Sekamana yajeho itunguranye nyuma yuko yari amaze imyaka 20 iby’umupira w’amaguru yarabishyize ku ruhande agatungurana mu kwiyamamaza nyuma yuko Nzamwita Vincent Degaule yatunguye abantu ku munsi w’itora akavuga ko akuyemo kandidatire ye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBamwe mu bakingiwe Covid-19 mu Rwanda barabapimye bayibasangamo
Next articleDRC: Nyiragonge yongeye kuruka ubwoba ni bwinshi i Rubavu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here