Home Imyidagaduro Korari ya Deaf yiganjemo abatavuga ntibumve bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo.Ese ni bantu...

Korari ya Deaf yiganjemo abatavuga ntibumve bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo.Ese ni bantu ki?

0

Korari Deaf ni korali igizwe n’abafite ubumuga bwo kutavuga bagera kuri 32, ariko abaririmba ni 26. Korari ya Deaf binjiye mu muziki muri Kanama 2015, kuri ubu bashyize ahagaragara indirimbo yabo ya mbere y’amashusho bise ‘Abumva’ bafatanije na Africa Bora Band muri iyi ndirimbo.

Korari ya Deaf ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya EBCR ( evangelical Baptist churches of Rwanda). 

Ku ikubitiro ry’uruhando rwa muzika igezweho, yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise “Abumva”nubwo  higanjemo abafite ubumuga bwo kutavuga.Mu kiganiro na Singura Patrick ukunzwe kwitwa Spaz umwe mu bagize Africa Bora Band, akaba ari nawe muyobozi w’iyi korali y’abafite ubumuga bwo kutavuga, yatubwiye ko Deaf choir yatangijwe n’abantu bane nyuma bagenda biyongera banahuza umugambi wo guhimbaza Imana bifashishije ibindi bice by’umubiri.

Deaf Choir yiganjemo abafite ubumuga bwo kutavuga ariko ntibibabuza gukora umurimo w’Imana.

Deaf Choir na Africa Bora Band babarizwa mu itorero rya EBCR ifite amatorero mu ntara 4 zose z’igihugu ariko iyo korali yo ibarizwa ku ishami rya EBCR rya Rubavu –Rugerero ahayobowe na Pasiteri witwa Rev Ndolimana Emmanuel ari nawe muyobozi mukuru w’iryo torero mu Rwanda.

Indi mishinga iri mu nzira

Nkuko Patrick akomeza abitangaza; avuga ko ibikorwa bya Deaf Choir bikiri byinshi cyane kuko mu minsi iza bazageza kubanyarwanda indi ndirimbo bari gukorana n’umunyamerikakazi ndetse n’izindi ndirimbo nyinshi nkuko abitangazwa.

Inkuru ya ROJAPED (Solidarity)

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGereza: Ubucuruzi bukoresheje telefoni burakataje
Next articleKu birenge by’Ikirunga cya Sabyinyo hatashywe Hotel y’Akataraboneka

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here