Home Uncategorized Ku nshuro ya 5 Kibogora Polytechnic yatanze impamyabushobozi

Ku nshuro ya 5 Kibogora Polytechnic yatanze impamyabushobozi

0

Umuyobozi wa kaminuza Kibogora Polytechnic Professor Ian Higginbotham yashimye uruhare rw’abanyeshuri barangije muri iyo kaminuza, abifuriza ishya n’ihirwe kandi abasaba kugenda bagakora baharanira iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Chancellor Ian Higginbotham (Foto A)

Ibyo yabitangarije mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku nshuro ya 5 wabaye ku wa 1/11/2019, ubwo abanyeshuri, abayobozi b’igihugu, ababyeyi, n’abarezi b’iyo kaminuza bari bahuriye ku kibuga cya Kirambo Play Ground.

Yagize ati “Mugende muteze imbere ubukungu bw’igihugu, ubumenyi n’uburezi, muzaharanire ejo heza h’imiryango yanyu n’ah’u Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bigaragara ko abo banyeshuri barangije bagaragaza ubumenyi koko, bimutera kubashimira agira ati “Mwarakoze cyane.”

Yabwiye abo abanyeshuri ko aribo mpinduka bakeneye, kandi impamyabumenyi bahawe ko ari  ikintu gikomeye kandi cy’agaciro.

Yakomeje abwira aba basoje amasomo ko bagomba gushyiramo imbaraga n’ubushake kuko ari bo barimu b’ejo hazaza kandi bagomba kugaragaza ikinyuranyo mukuzana izo mpinduka igihugu gikeneye.

Yongeyeho ati “Ndizera ko mugiye gukorana ubushake kandi kuba musoje neza uru rugendo rw’amasomo yanyu biratanga ikizere cy’uko muzitwara mu guharanira ko ubumenyi mwahawe muzabubyaza umusaruro,”

Umunyeshuri Mugisha Charles yakoze ku mitima ya benshi

Mugisha Charles Umuyeshuri w’intyoza, arangije mu ishami ry’ubuvuzi muri KP (Foto A)

Gushimira imbaraga z’abarimu, ababyeyi ndetse na guverinoma y’u Rwanda, Mugabo Ndanyuzwe Charles Umunyeshuri wavuze ijambo mu mwanya w’abanyeshuri barangije amasomo muri iri shuri rya kibogora polytechnic nibyo yibanzeho ubwo yahabwaga  ijambo ku munsi wo gutanga impamyabushobozi.

Uyu munsi wari nk’inzozi

Mu byishimo bikomeye bazamuye amabendera (foto A)

Mugisha wagaragaje ko ari nk’inzozi kubera urugendo rurerure rutanoroshye banyuzemo, ntabwo yirengagije abanyeshuri barangije batari hamwe n’ababyeyi babo kubera impamvu zitandukanye, aho yavuze ko hari bagenzi  be batangiye  kurihirwa n’ababyeyi babo ariko byagera hagati ababyeyi bakitaba Imana ntibabashe kubona kuri ibyo birori, bityo akaba yifatanyije nabo ariko kandi atanga ikizere ko ibyo bize bazabishyira mu bikorwa, batanga umusanzu mu kubaka igihugu no guteza abanyarwanda imbere mu buryo butandukanye.

Uyu munyeshuri urangije mu ishami ry’ubuvuzi, yagaragaje ko ireme  bavanye muri Kibogora Polytechnic ari ntagereranywa, yanashimiye Imana yo yabashoboje kwesa umuhigo.

Mugisha  Charles yashimiye byimazeyo ababyeyi batekereje gushinga iri shuri, abarimu bitanga mu kubaha ubumenyi bakoresheje imbara zabo zose, Perezida Paul Kagame na guverinoma y’u Rwanda bo bashyizeho ingamba kugira ngo uburezi bugire umurongo muzima ndetse bakanafasha  mu  bikorwaremezo kugira ngo imihanda inyubako n’ibindi bibafashe kwiga neza.

Akimana Moise yakiranwe urugwiro iwabo mu muryango (foto L)

Akimana Moise nawe umwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri, yavuze ko ikimushimisha cya mbere aruko bigaga koko nta kujenjeka. Ndetse anashimira bagenzi be biganye mu ishami ry’ubuvuzi ubufatanye bagaragazaga mu gihe babaga bari kwiga, ariko avuga ko byose  byatrwe n’ubuyobozi bwiza bw’ishuri, ryabatozaga umuco wo gukorera hamwe.

Ati “icyo nashimye cyane kuri ririya shuri nuko baduhaga amahirwe menshi yo kujya kwimenyereza umwuga mu mavuriro nk’abaganga kuburyo byatumye twiga dukunze kandi twumva neza amasomo”

Ishuri rifite amateka afite umurongo wa gikirisitu

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi bwa Kibogora Polytechnic ngo iri shuri rikuru ryigenga ryashinzwe mu mwaka wa 2012 rihabwa ubuzima gatozi n’iteka rya minisitiri no 7/2015 ryasohotse mu igazeti ya leta no 03 yo kuwa 19 mutarama 2015.

Ku ikubitiro iri shuri ryashinzwe n’umuryango w’ababyeyi bo mu itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda uharanira guteza uburezi imbere (APMLPE) kugeza aho rishyizwe mu maboko y’ubuyobozi bw’itorero Methodiste Libre ry’u Rwanda ahagana muri 2015.

Ntaganira Josue Michel umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe ubukungu (foto A)

Mu izina rya Guverineri w’intara y’Uburengerazuba na Meya w’Akarere ka Nyamasheke batabonetse, Ntaganira Josue Michel umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wugngirije ushinzwe ubukungu yashimiye cyane abanyeshuri bageze kuri iyo ntera yo kurangiza amasomo, ariko anashimira Imana.

Ati” ndabona mwese mufite akanyamuneza ariko tunashimire Imana yanaduhaye Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda dore ko imaze kugeza byinshi ku banyarwanda cyane cyane Paul Kagame utuma abanyarwanda bishakamo ibisubizo kuko yabatoje uwo muco.”

Ashimira buri wese wagize uruhare mu guharanira ko iryo shuri rya Kibogora polytechnic rijyaho, akaba asaba kandi buri wese gukomeza gushyigikira icyo gikorwa cyiza cyane ko umusaruro uvamo ugaragara kandi ngo nk’ubuyobozi bakaba bazakomeza gushyira imbaraga mu burezi kugira ngo ubumenyi butangwa mu mashuri  bugire icyo bumarira igihugu.

Yasabye ababyobozi ba kaminuza gukomeza gukora cyane kugira ngo bakomeze kubaka izina kandi bashyira imbaraga mu bushakashatsi, ari nako asaba abanyeshuri barangije gukomeza kwiga kugira ngo bagere ku ntera ihambaye.

Akarasisi k’abayobozi n’abarimu ba KP (Foto net)

Abanyeshuri bagera kuri 455 barangije mu mashami atandukanye harimo iry’ubuzima, ubucuruzi n’iterambere ndetse n’uburezi. Mu ishami ry’ubuvuzi gusa, Kibogora Polyechnic hamaze kurangiza abanyeshuri barenga 600,  naho abarenga 2.000 nibo bamaze kurangiza muri iri shuri kuva ritangiye mu mashami atandukanye

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIsosiyete HUAWEI Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Next articleUSA: Bafunzwe Imyaka 36 barengana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here