Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka, usanzwe anakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatusti mu mirimo ya kiliziya yose guhera taliki ya kabiri Gicurasi.
Kuva ubu Padiri Munyeshyaka ntiyemerewe gusoma misa, gutanga penetensiyam gutanga amasakarameno ya kiliziya ndetse n’ibindi byose bikorwa n’abasoseradeti.
Usibye kuba akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi Padiri Munyeshyaka mu mwaka w’i 2021 nabwo yahagaritswe ku mirimo ye azira gutatira isezerano ry’ubusoseradeti akabyara umwana buryo bw’umubiri (enfant biologique). icyo gihe yari yarahagaritswe by’agateganyo.
Musenyeri Christian Nourrichard, Umushumba wa Diyoseze ya Evreux Padiri Munyeshyaka Wenceslas yakoreragamo niwe watangaje iyirukanwa burundu rya Munyeshyaka mi mirimo ya kiliziya.
N’ubwo Munyeshyaka yamenyeshejwe iki cyemezo kuri uyu wa kabirim hari hashiz eukwezi kurenga Papa Francis yarafashe iki cyemezo kuko yagifashe taliki 23 Werurwe.
Muri iryo tangazo rivuga ko Papa ku mategeko agenga Kiliziya yirukanye burundu Padiri Munyeshyaka Wenceslas mu Muryango Mugari w’Abihaye Imana Gatolika ndetse asaba ko nta zindi nshingano cyangwa imirimo yazongera kuyikoramo cyangwa ngo ayiyitirire.
Rigira riti” Padiri Wenceslas Munyeshyaka ahagaritswe ku nshingano zose zijyanye n’umuhamagaro w’ubusasaridoti, yambuwe uburenganzira bwose bujyanye n’uyu muhamagaro, yirukanywe kandi ntashobora kongera gukora nk’umusasaridoti wacu. Agomba kwirinda inzira zose zimugaragaza nk’uko yari asanzwe azwi muri uyu muhamagaro.”
Padiri Munyeshyaka Wenceslas ni Umunyarwanda wahungiye mu Bufaransa. Akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ageze mu Bufaransa yakomeje gukora umurimo w’Ubupadiri muri Paruwasi zitandukanye.
Padiri Wenceslas Munyeshyaka yasabye kuba impunzi ya Politiki, kuva yagera mu Bufaransa mu 1994. Amaze imyaka ibiri muri icyo gihugu, yakiriwe muri Diyosezi ya Évreux.