Home Politike Kujya muri Mozambique byarutiye Perezida Kagame kwitabira inama ya UN

Kujya muri Mozambique byarutiye Perezida Kagame kwitabira inama ya UN

0

Perezida Kagame ntiyigeze yitabira inama y’umuryango w’abimbye ku nshuro yayo ya 76 nkuko yari asanzwe ayitabira kuko ubu yahagarariwemo n’intumwa ziyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Randa Vincente Biruta.

Perezida Paul  Kagame umwe mu bamaze kwitabira iyi nama inshuro nyinshi kuri ubu yahisemo kohereza abamuhagararira ahubwo atungurana yerekeza muri Mozambique mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.

Ibi byateye benshi kwibaza impamvu y’uru ruzinduko ruhuriranye n’inama y’umuryango w’abibumbye bituma benshi bibaza icyari gifitiye u Rw anda akamaro.

Benshi mu basesenguzi bavuga ko iki kibazo cyoroshye kugisubiza  kuko kutajya muri UN kwa perezida Kagame bidafitiye inyungu gusa u Rwanda n’abanyarwanda.

Biriya Perezida Kagame yakozi ni  «Ugutanga urugero rw’uko Abanyafurika ubwabo bakwibohora ibibazo bafite badategereje kujya gusaba ubufasha mu burengera zuba bw’Isi. » uyu musesenguzi akomeza agira ati :

«  Kuba Abandi ba perezida bari mu nama bahoramo buri mwaka, inama bamwe bajyamo basa n’abagiye kwifotozanya n’abandi,  Perezida Kagame nk’umunyafurika uharanira ko yigenga muri byose we yahisemo kujya kugarurira icyizere abaturage bamaze imyaka 3 mu ntambara muri Mozambiqwe. ikintu gikomeye utagereranya no kujya muri iriya nama izahora igaruka » akomeza agita ati :

«  Ibi nibyo bifite akamaro kanini cyane ku banyafuka, buriya ni ubutwali bukomeye kuko ni ukwerekana umutima wa Kinyafurika n’urukundo afitiye Afurika. »

«  Kujya muri Mozambique ahari kurangira intambara yarwankwe n’abanyafurika gusa abandi ba Perezida bari mu nama y’umuryango w’abibumbye ni ikindi kimenyetso ngikomeye ko Afurika ya kwisubiriza ibibazo ifite mu gihe yaba ishyize hamwe. »

« Ikibazo cya Mozambique cyari kimaze igihe kinini ariko n’izo nama zabaga, ariko ntawigeze atanga igisubizo nk’icyo u Rwanda rwatanze. Ibi ni ukwereka kandi Abanyafurika ko bifitemo ubushobozi kandi nibyo bifite umusaruroro ukomeye kuruta kujya kwicara muri iriya nama ihoraho. »

Perezida Kagame usanzwe afatwa nk’impirimbanyi y’ukwigenga kwa Afurika muri byose niwe wafashe iyambere mu kohereza ingabo muri Mozambique mu gace ka Cabo Delgado kari kamaze imyaka 3 karigaruriwe n’intagondwa zagakoreragamo ibikorwa by’iterabwoba.

Perezida Kagame mu kugera muri aka gace mu mpera z’iki cyumweru yasanze abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda barenga 1000 barahirukanye izi ntagondwa n’abaturage baratangiye kugaruka mu mitungo yabo n’ubuzima buri kugenda bugaruka.

Ibi yabishimiwe cyane na mugenzi we Filipe Nyusi wa Mozambique wavuze ko ingabo z’u Rwanda zubatse icyubahiro n’igikundiro mu gihugu cya Mozambique.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCol.Bagosora yapfuye
Next articleDosiye y’umunyamakuru Jado Castar yagejejwe mu bushinjacyaha
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here