Home Ubutabera Kurenganura abarenganyijwe n’Inkiko ni ubudasa bw’u Rwanda – Umuvunyi mukuru Nirere

Kurenganura abarenganyijwe n’Inkiko ni ubudasa bw’u Rwanda – Umuvunyi mukuru Nirere

0

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko rwishimira umusaruro rutanga mu kurenganura abanyarwanda nk’impamvu yatumye uru rwego rushyirwaho kuko ari umwihariko w’u Rwanda ku Isi yose mu gusubirishamo imanza kubera akarengane.

Ibi umuvunyi mukuru Nirere Mdeileine yabitangarije kuri Radio Flash  ubwo yasobanuraga inzira umuntu agomba gucamo kugirango arenganurwe n’ubrwego rw’umuvunyi mu gihe ekekako yarenganyijwe n’inkiko zisanzwe.

«Amategeko yateganyije uburyo bw’ubujurire busanzwe, biriya byo gusubirishamo urubanza mu buryo bw’akarengane ni ibintu bidasanzwe kuko nta n’ahandi biba uretse mu Rwanda gusa, uzabaze ku Isi hose nta handi biba ariko u Rwandarwahisemo ko umuturage w’u Rwanda  abona ubutabera bunoze kuburyo akarengane kose yakorerwa  kavaho kaba agashingiye kuri ruswa, amategeko yirengagijwe n’ibindi.»

Umuvunyi mukuru Nirere Madeneine akomeza ahakana ko Urwego rw’umuvunyi atari ubundi bwoko bw’Inkiko.

« Urwego rw’umuvunyi ntabwo ari indi nzira yo gusubirishamo imanza nk’inkiko, u rwego rw’umuvunyi rusuzuma ibirego rukabishyikiriza Urukiko rw’Ikirenga nyuma Urukiko rw’ikirenga rugasuzuma rukanafata icyemezo ku karengane rwagaragarijwe n’Urwego rw’umuvunyi.»

Kuva mu mwaka w’ 2017 kugeza mu mwaka w2021 urwego rw’umuvunyi rwakiriye ibirego by’abaturage bavugaga ko barenganyijwe n’inkiko bagera ku 3840 rusesengura ibirego 3820, muri ibi birego urwego rw’umuvunyi rwasanze ibingana n’ 3525 (92%) nta karengane karimo  mu gihe 297 (7.8%) zo harimo akarengane.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine avuga ko imana 297 basanze zirimo akarengane zohererejwe urukiko rw’Ikirenga narwo rusuzumamo 206 rwemezako 151 (73.4%) zirimo akarengane.

Umuvunyi mukuru yishimira akazi k’urwego ayoboye agira ati: « Mu manza twasesenguye tugasangamo akarengane tukazohereza mu Rukiko rw’Ikirenga narwo rugasanga izirenga 70% twarwoherereje koko zirimo akarengane ni ikintu cyiza kuko bigaragaza umusaruro mu kurwanya akarengane.»

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yishimira ko ibirego byinshi basangamo akarengane n’urukiko rw’Ikirenga rugasangamo

Itegeko rishyiraho urwego rw’umuvunyi riteganya ko umuntu wese ukeka akarengane mu rubanza rwe ajuririra urukiko rwisumbuye ku rwamuburanishije agaragaje ibimenyetso by’akarengane cyangwa ruswa, mu gihe perezida w’urukiko yagaragarije akarengane yanze kongera kumuburanisha nibwo uvuga ko yarenganwe yitabaza urwego rw’Umuvunyi yerekanye ibimenyetso byerekana ko yarenganwe n’uko hari urundi rukiko rwanze kumuburanisha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHarobwe ifi ifite amenyo nk’ayumuntu
Next articleAmafoto y’ingenzi adasanzwe y’ibyaranze iminiko Olympics
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here