
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 11 Werurwe 2025, i Kigali habereye amahugurwa yateguwe na Strive Foundation Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), agamije guhugura abanyamakuru ku bukangurambaga bwo kurandura virusi itera Sida mu Rwanda.
Muramira Bernard, Umuyobozi wa Strive Foundation Rwanda ushinzwe kurwanya Virusi itera Sida, yagaragaje ko hakenewe guhindura ingamba mu kurwanya ubwandu bushya. Yagize ati: “Tugomba kurwanya Sida twivuye inyuma, aho tugenda hose twibutsa abaturage kwirinda virusi itera Sida bakoresha agakingirizo no kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze (‘Check now’).”
Kabanyana Nooliet, Umuyobozi wa RNGO’s Forum ishinzwe kurwanya Sida no guteza imbere ubuzima, yagaragaje ko Sida ari indwara itarobanera kandi uwariwe wese ashobora kuyandura. Yasabye ko hakumirwa ubwandu bushya kandi hagakumirwa ihezwa rikorerwa abafite ubwandu. Yagize ati: “Turwanye ihezwa na ‘kato’ rikorerwa abafite virusi itera Sida maze dufatanye mu kuyirandura.”
Dr Ikuzo Basile, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Sida muri RBC, yibukije ko Sida itarashira kandi ko abantu badakwiye gutezuka ku ngamba zo kuyirinda. Yagize ati: “Ibyo twagezeho birashimishije kuko abagore bafite virusi itera Sida basigaye batwita bakabyara abana badafite Sida, bakanabonsa igihe kingana n’imyaka ibiri nta batabanduje.” akomea avuga ko uduce twiganjemo virusi itera Sida harimo intara y’iburasirazuba n’umujyi wa Kigali.
Aya mahugurwa yashimangiye ko kurwanya Sida ari inshingano ya buri wese, kandi ko ubufatanye bw’inzego zose bukenewe mu guhashya iki cyorezo mu Rwanda.
Karungi Doreen