Home Ubuzima Kuryama saa yine z’ijoro buri munsi bigabanya ibyago byo kurwara mutima

Kuryama saa yine z’ijoro buri munsi bigabanya ibyago byo kurwara mutima

0

Bisa nkaho hari igihe cyiza cyo kujya kuryama – hagati ya saa yine z’ijoro (22h) na saa tanu z’ijoro (23h) – gifitanye isano no kugira ubuzima bwiza kurushaho, nkuko bivugwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bantu 88,000 babugiyemo ku bushake.

Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bw’ikigo cyo mu Bwongereza cya UK Biobank ryemeza ko guhuza gusinzira n’isaha karemano yo mu mubiri wacu (body clock/horloge biologique) bishobora gusobanura isano yatahuwe muri ubwo bushakashatsi y’igabanuka ry’ibyago byo kurwara umutima n’imitsi yo mu bwonko.

Gukomeza kugira igihe karemano cy’amasaha 24 umubiri ugenderaho (ukurikiza) ni ingenzi ku kugira imibereho myiza n’umubiri ukora neza.

Gishobora no gutanga umusaruro ku bintu birimo n’umuvuduko w’amaraso.

Kuri ubu bushakashatsi, bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya European Heart Journal, ababukoze bakusanyije amakuru yabwo ku bihe byo gusinzira no kubyuka mu gihe cy’iminsi irindwi bakoresheje igikoresho kimeze nk’isaha yo ku kuboko cyambitswe ababwitabiriye ku bushake.

Na nyuma bagenzura ibyabaye kuri abo bantu bijyanye n’umutima n’ubuzima bwabo bw’urwungano rw’amaraso mu gihe rusange cy’imyaka itandatu.

Abakuze barenga 3,000 bagize ikibazo cy’indwara y’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Byinshi mu bibazo nk’iki byagaragaye ku bantu bagiye baryama nyuma cyangwa mbere y’igihe “cyiza” cyo kuryama cyo hagati ya saa yine z’ijoro na saa tanu z’ijoro.

Iyo sano yakomeje kubaho na nyuma yo gukosora (guhindura) igihe gusinzira bimara n’ihindagurika ry’isaha yo kuryamiraho.

Abashakashatsi bagerageje kugenzura ibindi bintu bizwiho kugira ingaruka ku byago by’umuntu byo kurwara umutima, birimo nk’imyaka ye, ibiro n’ingano y’ibinure (cholesterol) mu mubiri, ariko bashimangira ko ubushakashatsi bwabo budashobora kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya.

Dr David Plans wigisha kuri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, wanditse ubu bushakashatsi, yagize ati: “Nubwo mu bushakashatsi bwacu tudashobora gutanga umwanzuro ku kibitera, ibyo twagezeho bica amarenga ko kuryama kare cyangwa utinze bishobora kurushaho kubangamira isaha yo mu mubiri, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

“Igihe giteje ibyago byinshi cyane twasanze ari [ukuryama] nyuma ya saa sita z’ijoro, bishoboka ko impamvu ari uko kigabanya ubushobozi bwo kuza kubona urumuri rw’izuba ry’agasusuruko [rya mu gitondo], rusubiza ku gihe isaha yo mu mubiri”.

Regina Giblin, umuforomokazi mukuru ku mutima wo mu kigo British Heart Foundation, yagize ati: “Ubu bushakashatsi bunini buca amarenga ko kujya kuryama hagati ya saa yine z’ijoro na saa tanu z’ijoro bishobora kuba ari igihe cyiza ku bantu benshi cyo gutuma umutima wabo ukomeza kugira ubuzima bwiza by’igihe kirekire.

“Ariko ni ingenzi kwibuka ko ubu bushakashatsi bushobora kugaragaza gusa isano ndetse ntibushobore kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya. Ubundi bushakashatsi buracyenewe ku gihe cyo gusinziriraho no ku gihe gusinzira bimara nk’igitera ibyago by’umutima n’indwara zo mu rwungano rw’amaraso”.

Madamu Giblin yavuze ko gusinzira bihagije ari ingenzi ku buzima bwiza muri rusange no ku mutima wacu ndetse no ku buzima bujyanye n’urwungano rw’amaraso, anavuga ko benshi mu bantu bakuze bakwiye kwiha intego yo gusinzira amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda buri joro.

Ati: “Ariko gusinzira si cyo kintu cyonyine gishobora gutanga umusaruro ku buzima bw’umutima.

“Ni n’ingenzi kureba ku mibereho yawe kuko kumenya imibare yawe nk’iy’ikigero cy’umuvuduko w’amaraso n’ikigero cy’ibinure, kugumana ibiro byiza ku buzima no gukora siporo mu buryo buhoraho, kugabanya umnyu n’inzoga, no kurya indyo yuzuye na byo bishobora gufasha mu gutuma ubuzima bw’umutima wawe bukomeza kuba bwiza”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC: Amerika yavuze igitero gihita kiba hakekwa umutwe wa M23
Next articleU Rwanda ruvuga ko ibitero bya M23 muri Congo byaturutse muri Uganda.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here