Home Ubutabera Kutandikishwa mu irangamimerere byamubujije izungura kandi yari abyemerewe

Kutandikishwa mu irangamimerere byamubujije izungura kandi yari abyemerewe

0

Mukamugwiza Anasthasie wo mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Kinyinya twamusanze ku biro by’umurenge avuga ko yafashe umwanzuro wo kwandikisha abana be nyuma y’uko ahuye n’’ingaruka zo kuba we ataranditswe ndetse n’igihe ashakiye guhinduza amakuru yose amwerekeye mu irangamimerere bakamubwira ko bitashoboka kuko yatinze cyane.

Uko yakuze atabaruye bakaza kumuha amazina y’abatari ababyeyi be

Anasthasie avuga ko yavutse mu w’1977, gusa ngo icyo gihe ntiyandikishijwe kuko nyina umubyara atabanaga na se. Nyina yaje guhitanwa na Jenoside yakorewe Abatutsi amusigira nyirakuru ari nawe wamureraga kugeza mu w’2008 ubwo nyirakuru nawe yaje guhitanwa n’iza bukuru ariko asiga amwiyandikishijeho. Umwaka umwe mbere y’uko nyirakuru wa Anasthasie yitaba Imana, hari haje umukecuru wari inshuti ya nyina kera maze abwira Anasthasie amakuru ya se, dore ko nyina na nyirakuru bari baramubwiye ko se yari umunyekongo waje mu Rwanda guca inshuro akaza gupfa undi ari uruhinja.

Uwo mukecuru we yaje amubwira ko se wa Anasthasie yari umusirikare ukomeye mu ngabo zo ku bwa zatsinzwe (Ex far) kandi ngo yari afite umuryango munini mu mujyi wa Kigali anazwi cyane, akaba yarabyaranye na nyina wa Anasthasie ari umugore we wa kabiri ariko ngo ntiyigeze yita ku  mwana we. Guhera mu w’2007 Anasthasie yahise atangira gahunda yo gushakisha se ndetse n’uwo muryango we, abajije nyirakuru koko amubwira ko ari ukuri ngo bari barabimuhishe kugira ngo atazateza ibibazo muri uwo muryango wa se.

Yakomeje gushakisha amakuru ndetse aza no kumenyana n’umuryango wa se mu mwaka w’2015 ariko asanga se atakiriho, hari abandi bavandimwe be na mukase. Baramwishimiye ndetse na mukase amubwira ko afite uburenganzira ku  munani wo kwa se, gusa uwo mukase nawe yaje gupfa mu w’2018 maze abana bose bateranywa no kugabana umunani w’ababyeyi babo. Basabye Anasthasie ko yerekana ibimenyetso by’uko nawe akomoka muri uwo muryango birimo kuba agomba kuba abaruye ku wo yita umubyeyi we, nibwo yatangiye gushaka uko yahinduza amakuru ari mu irangamimerere kugira ngo ahure n’ayo yari amaze igihe ashakira ibimenyetso.

Bamubwiye ko n’ubwo amakuru ari mu irangamimerere yaba Atari yo ariko ko atayahindura

Anasthasie mu rugendo rwo guhinduza amakuru ye y’irangamimerere, yashatse umwunganira mu mategeko kugira ngo bajye mu rukiko gushaka icyemeza ko akomoka kuri wa mugabo w’I Kigali ndetse aniyandikishe kuri nyina umubyara, gusa icyamubangamiye cya mbere ni uko ngo yari yararengeje imyaka y’ubukure yemerwa n’itegeko kugira ngo umuntu ajye gushaka icyo cyangombwa kinajyana no kwibaruza mu irangamimerere ndetse no gutanga ibimenyetso by’uko ababyeyi ashaka kubarurwaho ari abe koko. Ubwo yahise arekera aho kubyirukamo, abura imitungo yo kwa se atyo.

Yakuyemo isomo ku buryo ibyamubayeho atatuma biba ku bana be

Ubwo twamusangaga ku murenge wa Kinyinya, Anasthasie ntabwo yari agikurikirana ibyo guhinduza irangamimerere ahubwo yari aje kwandikisha abana be batatu ngo kuko umugabo bababyaranye yari yaranze kubiyandikishaho. Ubu itegeko ryemerera umugore kuba yakwiyandikishaho abana be n’ubwo se yaba atabemera.

Abana basigaye babarurirwa kwa muganga

Guhera muri Kanama 2020 u Rwanda rwatangije gahunda yo kwandika abana bavuka mu bigo nderabuzima n’ibitaro byose mu gihugu bikaba byorohereza ababyeyi kwandikisha abana badasiragiye mu buyobozi nk’uko byajyaga bigenda hamwe na hamwe.

Harerimana Marguerite, umuyobozi w’ishami rishinzwe irangamimerere n’iyandikwa ry’abana mu kigo cy’igihugu gitanga indangamuntu NIDA avuga ko abanyarwanda bose bagomba kugenzura ko banditswe mu bitabo by’irangamimerere kuko bibafasha mu gihe bakeneye icyangombwa cy’izungura n’ibindi byangombwa nk’ibyo kujya mu mahanga. Ngo nta mpamvu yagakwiye gutuma umuntu atagenzura hakiri kare kuko nta n’amafaranga baca umuntu ugiye kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere, kabone n’iyo yaba amaze imyaka myinshi ari nayo mpamvu bashishikariza abantu kureba ko banditse kugira ngo birinde kuzahura n’ibibazo.

Anasthasie Mukamugwiza yatubwiye ko kuba yaragarutse kwandikisha abana ku murenge byatewe n’uko ubwo buryo bushya buje vuba kandi abana be bakaba barengeje imyaka 10 y’amavuko, ngo nibwo agitekereza ku ngaruka abana bashoboraga kuzahura na zo kubera ko batanditswe zirimo nko kuba bagira ibibazo mu kwandikwa ku mashuri, ibibazo mu bijyanye n’izungura, kubona inyandiko zijya mu mahanga n’ibindi.

Uwimana Jane

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGereza zo mu Rwanda ku rwego rw’aho abantu bazajya bifuza kuyijyamo nta byaha bahamijwe
Next articleGusambanya abana bigiye kuba icyaha kidasaza mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here