Home Amakuru Kutavuga ababateye inda bakiri bato, bitiza umurindi abazibateye

Kutavuga ababateye inda bakiri bato, bitiza umurindi abazibateye

0

Kuva taliki ya 25 Ugushyingo kuzageza ku ya 10 Ukuboza 2018, u Rwanda rurifatanya n’isi mu minsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa. Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko, bavuga ko batajya bavuga ababateye inda kuko baba babona batabanye nabi na bo.

Bamwe muri aba bakobwa bo mu murenge wa Byumba, bafite abana bari mu kigero cy’umwaka umwe bavuga ko batavuga abazibateye. Umwe mu bakobwa bo mu karere ka Gicumbi ufite umwana w’imyaka 4, avuga ko yabyaye afite imyaka 17. Agira ati”nabyaye ndi umwana nanjye nkirerwa, noneho ninjira mu buzima bwo kurera umwana ntabibashije,ni ingorane zitoroshye. Iyo uwo mwabyaranye akwitaho birashoboka ko mwakururukana,hakaba havamo no kuba wabyarana na we undi mwana.”

Akomeza avuga ko uwo babyaranye batagombaga kumukurikirana kuko atigeze ashaka ko bamukurikirana. Ati”ntabwo amfasha ariko ntabwo nigeze mbigiramo uruhare ku buryo bari kumukurikirana ni njeye wacecetse. Na none ntabwo ari byiza kugira ngo ufungishe umuntu mwabyaranye; iyo agucaho akagusuhuza uba ubona ko wenda agufiteho nuwo mutima, ntabwo biba ari ngombwa ko baukurikirana.”
Undi mukobwa wabyaye ari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, avuga ko uwamuteye inda agihari atakurikiranywe. Ati”arahari, yateye inda undi mwana nuko aramutwara aba ariwe babana, njye ntabwo tubana.”

N’imiryango y’abahohotewe ihishira abahohoteye abana babo

Ibyo aba bakobwa bavuga, binashimangirwa na Angelique MUJAWAYEZU, umunyamategeko wa Haguruka, umuryango ugamije kurengera uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana; aho avuga ko uretse kuba hari abahishira abo babyaranye bakiri bato, ngo hari n’abo usanga bahishira abo mu miryango yabo.
Agira ati” mu bukangurambaga cyangwa se mu biganiro dutanga mu nteko z’abaturage cyangwa se abo twahisemo kuganiriza ku burenganzira bw’umwana, hari ubwo umuntu ahaguruka akavuga ko ariya ari amahano, bitagakwiye kuba yavugwa.”

Akomeza avuga ko hamwe n’ubukangurambaga babasobanurira ko kuba batabivuga ariyo mahano akomeye cyane. Ati”niba umwana wawe yahuye n’isanganya agahohoterwa na mubyara we, se wabo cyangwa se na nyirarume ukumva ko ari amahano akomeye kubivuga, bwa burenganzira bw’umwana turi kurengera ntabwo buzagerwaho, ndetse n’imikurire ye uri kuyangiza akiri muto.”

Imyumvire n’umuco

Madamu Caritas Mukandasira, umuyobozi mukuru wungirije mu rwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO) avuga ko ikibazo cy’imyumvire n’umuco bikiri imbogamizi. Ati”haracyarimo cya kintu cya ntiteranya ese ndavuga uriya mugabo ndamuteranya n’umuryango wabo?Bikagaruka no ku babyeyi bati ntituvuga uriya mugabo. Ku buryo iyo umugabo 99% atamwigurukije, amuha nk’igihumbi cyangwa akamutangira ubwisungane mu kwivuza, baba bumva icyo aricyo gisubizo.”

Caritas Mukandasira avuga ikindi kizamo ari ukutamenya itegeko rihana icyaha cy’ihohoterwa, kuko rivuga ko ari uwamenye ihohoterwa ryakorewe umwana ntarivuge nawe aba abaye umufatanyacyaha. Ati”nkeka ko bamaze kumenya neza ko baba babaye nka wawundi wamusambanyije, bahita bihutira gutanga amakuru.”
Asoza agira inama abana bakiri bato ko bakwiye gutanga amakuru. Ati” nibo ingaruka zigeraho cyane, kuko umwana w’imyaka 15, 16 watwaye inda 99% ubuzima bwabo buba busa naho burangiriye aho.Ni babe aba mbere batange amakuru, barindwe gutwara inda ndetse n’indwara.Umwana natanga amakuru izo nda ntizizaboneka n’indwara ntazazirwara .”

PAX PRESS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleITANGAZO RYA NYIRANGIRENTE JOYEUSE RIMENYESHA GUHINDURA IZINA
Next articleIkigo cya Iwawa gitwara Leta miliyoni 80 buri kwezi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here