Itegeko no 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 risobanura igikanka nk’ inyamaswa yo mu gasozi ipfuye, igufwa, ihembe, iryinyo, umutonzi, inzara, ikinono, ubwoya, uruhu, ibaba, igi cyangwa ikindi gice kiramba cy’inyamaswa cyangwa ikiyikomokaho; iri tegeko rihana umuntu wese ukoresheje kimwe muri ibi bintu atabiherewe uruhushya.
Muri iri tegeko inyamaswa zo mu gasozi zishyirwa mu byiciro hakurikije uburyo zigenda zikendera ku Isi, akaba ari nabyo byongera ibihano bitewe n’icyiciro inyamaswa irimo ushinjwa gukora icyaha yahohoteye.
Mu myaka yashize mu Rwanda hacuruzwaga imikandara byavugwaga ko yari ikoze mu ruhu rw’ingona ariko ubu ufashwe wambaye uwo muknadara, inkweto n’ikindi cyose bikagaragara ko gikozwemo wabifungirwa ugatanga n’amande nk’uko bigeganywa n’ingingo ya 67 y’iri tegeko.
Ingingo ya 67 igira iti: “Iyo ikintu cyakozwe mu gikanka cy’ikinyabuzima ndangasano cyashyizwe ku rutonde, ku mugereka wa I cyangwa uwa II: Igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).”
Ingona iri mu binyabuzima ndangasano byashyizwe ku rutonde ruri ku mugereka wa I w’iri tegeko.
Usibye kwambara ibikomoka ku ngona ibikanka byose bikomoka ku nyamaswa zo mu gasozi zivugwa ku mugereka w’iri tegeko nabyo uwabibonye ntabivuge ngo abibwire ababishinzwe cyangwa asanzwe abitunze ntabishyikirize ababishinzwe nawe arabihanirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 66 y’iri tegeko.
Ingingo ya 66 igira iti: “Umuntu ku giti cye utamenyekanisha cyangwa udatanga igikanka cyangwa ikinyabuzima ndangasano cy’ikimera cyo mu gasozi kiri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko abonye cyangwa udatanga igikanka cy’inyamaswa cyangwa ikinyabuzima cyangiza cyishwe mu rwego rwo kwirengera cyangwa kurengera undi aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).
Iyo icyaha kivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo kirebana n’igikanka cyangwa ikinyabuzima ndangasano cy’ibimera byo mu gasozi birinzwe biri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).”
Umushinjacyaha HABARUREMA Jean Pierre, asobanura iyi ngingo avuga ko mu gihe uhuye cyangwa ubonye igufwa, ihembe, iryinyo, umutonzi, inzara, ikinono, ubwoya, uruhu, ibaba, igi cyangwa ikindi gice kiramba cy’inyamaswa cyangwa ikiyikomokaho cyangwa inyamaswa yo mu gasozi ipfuye ugomba kubimenyesha ababishinzwe mu kwirinda kugongana n’iri tegeko.