Home Uncategorized Kwibohora 25: Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida

Kwibohora 25: Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida

0

Yaherukaga kuvugana n’itangazamakuru ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 20 yo #kwibohora

Mu gihe u Rwanda rwakoze ibirori by’akataraboneka mu kwizihiza umunsi wo kwibohora nyuma y’imyaka 25, ubu noneho ibindi birori byahuriranye ni ubukwe bwa Ange Kagame umukobwa wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, uzarushingana n’umusore witwa Bertrand Ndengeyingoma nawe uva mu muryango w’umushoramari ukomeye mu Rwanda.

Ange Kagame ubwo yasabwaga akanakobwa (foto internet)

Ubu bukwe buzaba ejo ku wa 6 Nyakanga 2019, abantu batandukanye batumiwemo harimo Rick Warren wamaze gutangaza ko yatumiwe na Ange Kagame.

ku butumire bwagaragaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, abenshi mu banyarwanda bagaragaje ibyishimo n’ibyifuzo byo kububona kuko mu mateka y’u Rwanda nibwo bukwe buturuka ibukuru bwamenywe n’abantu benshi batandukanye kugera kuri uru rwego.

Ubu bukwe kandi bwavuzweho na President Kagame ubwo yasuraga igihugu cya Botswana, avuga ko nubwo yabasuye ariko afite izindi mpamvu ebyiri, imwe imureba we ku giti cye nk’umuryango nindi ireba igihugu kuko yagombaga kugaruka mu Rwanda mu myiteguro, aha yavugaga umunsi wo kwibohora n’ubukwe bw’ubuheta bwe.

Amakuru dukesha bime mu vitangazamakuru bikorera mu Rwanda avuga ko Ange Kagame ubu afite imyaka 25, yize amashuri ye mu Rwanda no muri Amerika, akaba yararangije mu by’ubyubumenyi mu bya politiki.

Umusore wamusabye Bertrand nawe yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza yayize muri Amerika muri Massachusetts University of Technology yiga Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kaminuza.

Ikiganiro kirambuye Ange Kagame yagiranye na IGIHE

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ange Kagame yatunyuriye muri bimwe mu bimwerekeyeho bitari bizwi na benshi:

IGIHE: Ufite imyaka ingahe?

Ange: 21

IGIHE: Ni ayahe magambo atatu wakoresha ugaragaza uwo uri we by’ukuri?

Ange: Ndi inkoramutima (loyal), ngira urukundo kandi mporana icyizere.

IGIHE: Kuri ubu uhugiye kuki, warangije kwiga?

Ange: Ndi mu mwaka wa nyuma muri kaminuza.

IGIHE: Hari ibikorwa waba ufite bijyanye no gufasha abatishoboye?

Ange: Nta bihari by’umwihariko, gusa hari ibyo nakoranye n’Umuryango wa mama (Imbuto Foundation).

IGIHE: Umuntu agusabye kugira icyo uvuga kuri Papa wawe mu magambo make, wamubwira iki?

Ange: Mbaye nshatse kugaragaza uwo Papa ari we mu ijambo rimwe, navuga ko ari umurwanashyaka. Yanyuze mu nzira y’inzitane, ariko byaramwubatse, ntibyamuciye intege. Mwemera nk’umugabo ukomeye mu buryo ntagereranywa.

IGIHE: Naho mama wawe?

Ange: Ni umuntu utikunda, kandi uhamye. Afatiye runini umuryango wacu. Akoresha uko ashoboye ngo abo akunda bagubwe neza.

IGIHE: Wavuga ibintu bitatu ukunda ku Rwanda?

Ange: Ni umuryango wanjye, ikirere, ndetse n’amafunguro yaho.

IGIHE: Mu myidagaduro no mu buzima busanzwe ukunda iki?

Ange: Nkunda kugerageza amafunguro mashya, gusohokera muri resitora nshya ndi kumwe n’inshuti zanjye, gutembera no gukina bowling.

IGIHE: Ukunda ayahe mafunguro?

Ange: Nkunda capati, isombe n’amandazi.

IGIHE: Naho mu mikino by’umwihariko?

Ange: Nkunda umukino wa Basketball, naho ikipe ni Boston Celtics.

IGIHE: Ukunda muzika? Ubu ni iyihe ndirimbo igukora ku mutima?

Ange: Ni “Stay With Me” ya Sam Smith.

IGIHE: Ubaye umushoramari, ni he washora amafaranga yawe mu Rwanda?

Ange: Ni mu bukerarugendo. Kuko u Rwanda rufite ibintu byinshi nyaburanga n’amateka n’umuco ukungahaye cyane. Hari kandi uburezi no kwikorera bisigaye bishyirwamo ingufu n’ urubyiruko, bigatuma rwiteza imbere, dore ko rugize hejuru ya 50% by’abaturage bacu.

IGIHE: Uvuga indimi zingahe?

Ange: Mvuga indimi ebyiri ntategwa, Icyongereza n’Ikinyarwanda, ndetse n’Igifaransa.

IGIHE: Hari ibihe udashobora kwibagirwa wagiranye n’umuryango wawe?

Ange: Sinshobora kwibagirwa ingendo za Noheri dukora. By’umwahariko urwo mu 2013.

IGIHE: Ni iki udashobora kwihanganira kubaho udafite?

Ange: Ni umuryango wanjye.

IGIHE: Ni nde ufataho urugero mu buzima bwawe, kandi kubera iki?

Ange: Ni Papa na Mama. N’ubwo baba bikoreye umutwaro uremereye ute, dore ko bakora n’akazi gafatwa nk’aka mbere kagoranye ku isi, ntibajya babura umwanya na rimwe mu buzima bwanjye n’ubw’abavandimwe banjye, yewe no mu tuntu duto cyane. Abantu benshi bananirwa kwita ku miryango yabo kubera imirimo bakora ariko njye nkunda ukuntu bombi bafatanya kutwitaho, ndetse n’umwe ku giti cye, kandi bakabibasha.

IGIHE: Ni ayahe magambo ugenderaho mu buzima?

Ange: Si byiza kujya mu kintu utagishyizeho umutima wawe wose”.

IGIHE: Kwibohora kuri wowe bisobanuye iki?

Ange: Kwizihiza imyaka 20 u Rwanda rwibohoye bisigiye urungano rwacu inshingano zikomeye. Inshungu z’ababyeyi bacu zatumye tuba igisekuru cya mbere kibayeho mu Rwanda rwuje agaciro no kureshya kwa muntu. Ni inshingano zacu kurinda no gusigasira icyo ababyeyi bacu bari biteguye gupfira.

Byegeranyijwe na M.Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUkwibohora 25: RMC n’umunyamakuru Ntwali ntibemeranya
Next articleGusebya Perezida nabyo byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here