Home Politike Kwibuka 27: Urutonde rw’Ibihugu byihishemo abajenosideri

Kwibuka 27: Urutonde rw’Ibihugu byihishemo abajenosideri

0

By Muganwa Gonza

Ubutabera bw’u Rwanda burashakisha abantu bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi 1100 bihishe mu bihugu 38 bitandukanye ariko muri bo aberanga 920 bihishe mu bihugu bya Afurika.

Ibi byemezwa na Umurungi Providence ushinzwe ubutabera mpuzamahanga muri  minisiteri y’ubutabera uvuga ko kuba ibihugu bya Afurika bidatanga aba bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi ari ikibazo cy’ubushake bwa politiki ntaho bihuriye no kuba ibihugu nta masezerano yo guhana abanyabyaha bifitanye.

“ Dufite amasezerano yo guhanahana banyabyaha n’ibihugu 10 by’Afurika, ariko mu rutonde rw’abashakishwa 1100 abarenga 920 bari muri Afurika kuba batabafata ni ikibazo cy’ubushake buke.”  Umurungi akomeza avuga ko hari Ibihugu byagiye bisaba ko babanza kugirana amasezerano yo guhana abanyabyaha ariko kuva mu mwaka w’2008 u Rwanda rumaze kohereza ayo masezerano mu bihugu 38 ariko ibyasubije ni 7 gusa “ibi byerekano ko bizingiye ku bushake buke bwa politiki kuko ayo masezerano batayasinye ntabwo wabashyiraho ingufu.”

Ibi bihugu birindwi byemeye guhererekanya abanyabyaha n’u Rwanda mu myaka mike ishize byiyongereye ku bihugu by’Ubuundi, Tanzania na RDC bihuriye n’u Rwanda ku asezerano nkayo ya CPGL

Mu mstegeko mpuzamahanga ibihugu bisabwa abakekwaho ibyaha bya jenoside cyangwa ibyibasiye inyokumuntu basabwa gutanga abo bakekwaho ibyaha cyangwa bakaburanishirizwa muri byo bihugu barimo.

“ Nk’urugero rwerekana ko ari ubushake buke bwa politiki hari ibuhugu tudafitanye amasezerano ariko bamaze kutwoherereza abakekwaho ibyaha, Ubuholandi bwohereje abantu babiri bunaburanisha abandi babiri na Amerika imaze kohereza abarenga 3.”

Umurungi Providence avuga ko urutonde rw’abakekwaho kugira uuhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rusohoka bwambere rwariho abantu 1146 ariko muri bo 46 bakaba barafashwe hari n’icyizere ko n’abandi bizatinda nabo bakabona ubutabera.

““Twebwe imanza turazihutisha riko hari ibuhugu byo hanze urubanza rumara imyaka 6, ibi rero ntabwo ari ubutabera kuko iyo butinze buba butanoze gusa icyiza ni uko iki cyaha kidasaza tuzakomeza kubika ibimenyetso, ikibazo ni uko abatangabuhamya bazaba barapfuye.” 

Abashakishwa biganje mu bihugu byo muri Afurika y’amajypfo aho  banakoresha amayeri yo guhinduranya ibihugu nkaho ababarizwa muri Mozambique iyo bamenyekanye bahita bimukira muri Zimbabwe naho babamenya bakajya muri Zambia nkuko Umurungi abivuga.

Abakekwaho ibyaha bya jnoside yakorewe abatutsi 46 bamaze kugezwa imbere y’ubutabera mu 1146 bashakishwaga harimo 23 boherejwe mu Rwanda na TPIR n’abandi 23 baburanira muri TPIR boherejwe n’ibihugu bari bihishemo.

DORE URUTONDE RUSHYA RW’IBIHUGU N’UMUBARE W’ABABYIHISHEMO

Iyi nkuru yakozwe ku nkunga y’umuryango IMS

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi barenga 300 muri Centrafurika
Next articleMufulukye yasimbuye Bosenibamwe, Marizamunda agirwa Komiseri w’amagereza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here