Home Politike Kwibuka27: Polisi irizeza umutekano abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize genoside...

Kwibuka27: Polisi irizeza umutekano abaturarwanda muri ibi bihe byo kwibuka abazize genoside yakorewe abatutsi

0

Polisi y’u Rwanda yijeje abaturarwanda umutekano usesuye muri iki gihe tugiyemo cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi yose bazatangira icyumweru cyahariwe kwibuka abatutsi  barenga miliyoni bazize akarengane bakicwa mu gihe cy’iminsi ijana gusa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yakanguriye abaturarwanda bose gufatanya bakarwanya uburyo bwose bugamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no gupfobya Jenoside.

Yagize ati”  Igihe twinjiyemo ni igihe gikomeye kandi kibabaje aho abantu bibuka bakanaha icyubahiro inshuti n’abavandimwe babo bakundaga babuze ubuzima mu mwaka wa 1994 mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi. Ni igihe cyo gushyigikira no kwihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, turasaba abaturarwanda kurwanya no gutanga amakuru aho bumvise cyangwa babonye ibikorwa bijyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, gutera ubwoba abarokotse, kurwanya abahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi bose bakora ibikorwa bigamije gutiza umurindi urwango n’amacakubiri.”

CP Kabera yibukije abantu ko ibyo bikorwa byose ubikoze iyo abihamijwe n’amategeko abihanirwa hakurikijwe amategeko. Yasabye abantu kujya bahita batanga amakuru bahamagara kuri telefoni za Polisi 112 (umurongo utishyuzwa), 0788311155 cyangwa bakifashisha indi mirongo ya telefoni ya Polisi ikoreshwa n’abapolisi mu turere cyangwa se bagatanga amakuru bifashishije imbuga nkoranyambaga za Polisi y’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko n’ubwo tugiye mu bihe bikomeye byo kwibuka abo twakundaga, abantu bagomba gukomeza kuzirikana ko tucyugarijwe n’icyorezo cya COVID-19. Yabasabye kwibuka ariko banubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Ati” Tugiye mu bihe bibabaje byo kwibuka no kunamira inshuti zacu n’abavandimwe, ariko nanone birahurirana n’uko Igihugu kikirimo kurwana n’icyorezo cya COVID-19. Iki cyorezo kiradusaba kubahiriza amabwiriza yo kukirinda ku rwego rwo hejuru, tukabikora twubahiriza neza ayo mabwiriza.”

Yakomeje avuga ko bitewe n’icyorezo cya COVID-19, imihango yo kwibuka abantu bazayikurikiranira ku ma radiyo n’amatelevisiyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bari aho bari mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza iki cyorezo cya COVID-19.

Yagize ati” Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), abantu bazakurikirana imihango bari mu ngo zabo, gusura inzibutso bizakorwa hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya COVID-19 hatarenze abantu 20. Twibuke ariko tunirinda kwandura Koronavirusi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNiba abahakana ibyabye bitabatera isoni njye nawe duterwa ubwoba n’iki bwoguhangana nabo- Perezida Kagame
Next articleAbaperezida batandatu ba Afurika bagiye kuganira ku kibazo cya Mozambique
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here