Home Uburezi Kwigisha abana byahariwe abagore mu gihe cya COVID19

Kwigisha abana byahariwe abagore mu gihe cya COVID19

0

Nkeshimana Eric utuye muri Maya, mu murenge wa Nyamiyaga, avuga ko ibyo kwigisha abana bireba umugore babana, kuko we aba adahari.

Eric Nkeshimana

Uyu mugabo yemeza ko abana be birirwa babunga mu ngo z’abaturanyi, ngo kuko uretse n’abe, n’ab’abayobozi baturanye nta n’umwe wegera radiyo ngo yige.

Ati “abana tuba duhura bose babaye abahirimbiri, abana babayeho nabi cyane. Kuburyo n’abana b’abayobozi nabo birirwa ku muhanda. Ntabwo abana bitaweho”

Jean Twagira nawe utuye mu Murenge wa Rukomo yabwiye ikinyamakuru Intego ati “Abana baba bagiye mu baturanyi aho hose,  Madamu wange niwe ugomba kubigisha kandi nawe aba ari guhinga. Ibyo kwigisha abana ntabwo bindeba”

Impamvu yanga kwirirwa mu rugo ngo anafashe abana be kwiga ngo nuko yanga gupfa ubusa n’umugore kubwo kwirirwana nawe.

Umuturage Ildefonse

Ildephonse nawe, abana be ntabwo biga, baba bagiye kwahirira inka, ibyo kwigira kuri Radio ntayo bafite ngo umugore we niwe uba agomba kubyitaho nka nyina w’abana.

Ati “abenshi bayobotse ubucuruzi bwo kurangura ibisheke cyangwa avocat ndetse abandi basukuma amagare.”

Aha ashimangira ko hari imirimo myinshi abo bana baba bagomba gukora mu rugo, basimbuje kuba batajya mu ishuri

 

Bazigira Edouard mu mudugu wa Karambi, Akagari ka Musenyi,  Umurenge wa Mutete, ati ubu rwose abana bakora imirimo nko guhinga, kuko sinize ngo mbafashe kwiga.

Abagabo bamwe biyemeje gufasha abagore kwigisha abana babo.

Nubwo abenshi batumva inyungu zo kwigisha abana mu gihe batari ku ishuri,  hari bamwe mu babyeyi babyitaho kugira ngo abana babo basubire mubyo biga.

Umubyeyi Aline yatubwiye ko nubwo umugabo we atahaba, arko iyo yavuye ku kazi, afasha abana be gusubira mu masomo, ndetse umukuru akigisha umuto.

Kimwe na Mukandasumbwa Christine, wo mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Karambo mu mudugudu wa Kinyinya ari nawe muyobozi waho, agira ati “iyo ababyeyi badashyize hamwe, abana ntabwo bagira uwo bubaha, ntibashobora kumvira ibyo ababyeyi bababwira ngo basubiremu masomo”

Uyu muyobozi w’umudugudu avuga ko ikibazo ku bana batari kujya mu ishuri atari ukwigira kuri radiyo gusa, ngo ahubwo kubera corona virusi, hari abagabo baganiriza abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18.

Ati “ bene abo bagabo turabiyama, tukabaha gasopo kuko abo bana b’abakobwa barashyushye, aho gusubira mu masomo usanga bikundira abagabo bubatse kuko aribo babagurira amatelefone.”

Umuyobozi w’akagari ka Nyarubuye Barihuta Claude, tumubajije icyo bavuga ku baturage bavuga ko nta maradiyo bafite, yagize ati “ni bake badafite amaradio, ariko hari n’abazifite ariko ababyeyi ntibatume abana babo bazikoraho.”

Yarongeye ati “abana bo mu cyaro akenshi bakoresha ubwenge karemano, naho abo mu mujyi bakoresha ubwenge artificial. bityo akaba nta mpungenge nyinshi zihari”

Yongeraho ko ababyeyi bo mu cyaro baruhutse kuko abana bakora iyo mirimo isanzwe ikorwa n’ababyeyi. Cyakora ngo barabahwitura kugira ngo badakoresha abana imirimo ivunanye.

REB yatanze amahirwe n’uburyo bwo kwigira mu rugo

Umuyobozi wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje yabwiye itangazamakuru ko muri iki gihe kigoye kubera CoronaVirusi bashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo rifashe abana kwiga. Abafite amikoro bashobora kwiga bakoresheje za Mudasobwa, telephone zigezweho cyangwa interineti.

Akomeza avuga ko abana bo mu cyaro nabo bashyiriweho uburyo bwo gukorana na za televiziyo n’amaradiyo kuko radiyo igera hafi kuri bose.

Iyi gahunda yo kwigisha abanyeshuri hifashishijwe iyakure, yongewemo imbaraga nyuma y’aho amashuri yose kuva ku y’incuke kugeza no kuri kaminuza afungiwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyagatare: Arakekwaho kuruma igitsina cy’umugabo we
Next articleWa mugabo wiyitaga Yezu yatawe muri yombi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here