Home Amakuru Kwizera Olivier yahakiniye umucamanza ko atanywa urumogi bamwe mubo bareganwa barabyemera

Kwizera Olivier yahakiniye umucamanza ko atanywa urumogi bamwe mubo bareganwa barabyemera

0

Kwizera Olivier, umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, yahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge aregwa ubwo yagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021.

Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abandi barindwi bareganwa.

Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier, Ruranira Amza barabihakana. Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n’ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko ko urukiko rwakwihangana akahagera.
Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Mu bakinnyi bakurikiranye urubanza rwabo barimo Nsabimana Eric wa Police FC na Hakizimana Bonheur ukinira Espoir FC

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurna Boy yegukanye BET awards, Diamond ashimirwa na Leta
Next articleBNR yavuze ku noti y’ibihumbi 10 iri kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here