Home Ubutabera Leta ya Kenya niyo izakomeza kwishyuza ubukode bw’inzu za Kabuga

Leta ya Kenya niyo izakomeza kwishyuza ubukode bw’inzu za Kabuga

0
Kabuga Felecien, wari ukurikiye urubanza ari aho afungiwe yaje gusinzira bituma urubanaza ruba aruhagaze baramutegereza arakanguka rubona gukomeza

Urukiko rukuru muri Kenya rwategetse ko imitungo ya Kabuga Felecien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi iri muri iki Gihugu ikomeza gufatirwa kugeza urubanza rwe ari kuburanira mu rukiko mpuzamahanga rurangiye.

Iki cyemezo cyatangajwe n’umucamanza  Esther Maina, kuri uyu wa kane, avuga ko icyifuzo cy’umuryango wa Kabuga cyo kurekura iyi mitungo nta shingiro gifite. Kuva muri Gicurasi 2008 nibwo imitungo ya Kabuga iri muri Kenya yafatiriwe ku cyemezo cy’urukiko.

Imitungo ya Kabuga yafatiriwe nyuma y’igihe yihisha ubutabera mpuzamahanga bwamushakishaga kuko yafashwe muri Kamena 2020, afatirwa mu mujyi wa Paris mu Gihugu cy’Ubufaransa.

Kabuga ubu ari i Laye mu Buholandi aho ari kuburana ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Imitungo yafatiriwe muri Kenya ni iyanditse gusa kuri Kabuga Felecien n’umugore we Mukazitoni Josephine wapfuye uri 2017.

Umucamanza Maina, mu gufata uyu mwanzuro yavuze ko yagendeye ku cyemezo cyafashwe mu mwaka w’i 2008 n’umucamanza Muga Apondi (uri mu kiruhuko cy’izabukuru), bivuze ko amafaranga y’ubukode bw’inzu za Kabuga azakomeza kubikwa kuri konti za leta ya Kenya.

Ibiva mu mutungo wa Kabuga Felecien uri muri Kenya byafatiriwe ku cyifuzo cy’umushinjacyaha mukuru wa Kenya ashingiye ku byifuzo by’umuryango w’abibumbye agashami gashinzwe gukurikirana abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Maina Ati: “Ndemeranya n’icyemezo cy’umucamanza Muga Apondi rwose. Ndabona nta mpamvu ifatika yatuma nkivuguruza. Nafashe icyemezo cyo kurekeraho icyari gisanzweho  cya Apondi nk’itegeko ry’uru rukiko bityo nicyo kizagumaho. »

Mukazitoni, umugore wa Kabuga, mbere y’uko apfa nti yari yaranyuzwe n’icyemezo cy’urukiko avuga ko ubushinjacyaha butigeze bugaragaza ibimenyetso bifatika byerekana ko umutungo wabo uri muri Kenya wakomotse ku cyaha.

 Ubwo umushinjacyaha yatangaga ikirego mu rukiko asaba ko iyi mitungo ifatirwa yabwiye urukiko ko ibiva muri iyi mitungo aribyo Kabuga yifashisha mu kwihisha ubutabera no kugura cyangwa gucecekesha abatangabuhamya.

Urukiko mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda TPIR, nirwo rwifuje ko iyi mitungo ifatirwa nyuma yo kugaragaza ko Kabuga yasabye gutura muri Kenya anafungura konti muri banki zaho.

Mu kwezi gushize niwo uwari uhagarariye ubushinjacyaha muri uru rubanza yabwiye urukiko ko Kabuga yanze gusinya ku mpapuro yari ahawe zigaragaza umutungo we uri kuburanwa muri uru rubanza. Urubanza rwakomeje nta ruhare rwa Kabuga rurimo kuko yabyanze.

Mbere y’uko imitungo ya Kabuga ifatirwa muri 2008 bigaragara ko bayikodeshaga amadolari 618 buri kwezi. Mbere y’uko ifatirwa ama mafaranga yajyaga mu mufuka wa Kabuga binyuze kuri konti yari afite muri Banki y’ubucuruzi, NCBA Bank.

Nyuma y’uko urukiko rutegetse ko konti za kabuga zacishwagaho amafaranga ye zifatirwa iyi banki yahise imwoherereza amafaranga yose yariho arenga miliyoni ebyiri z’amanyarwanda icyo gihe (2008).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePrince Kid yasabye ubushinjacyaha kumushinjura aho kumushinja, urukiko rusaba kumva amajwi asaba Happiness
Next articleKutagira ibikorwa batangaza cyangwa kutabimenya, amashyaka yemewe mu Rwanda ntakoresha internet
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here