Home Amakuru Leta ya Zimbabwe irashinja Amerika gushaka kuyihirika yifashishije inkingo

Leta ya Zimbabwe irashinja Amerika gushaka kuyihirika yifashishije inkingo

0

Zimbabwe irashinja Amerika kugerageza gukoresha inkingo za Covid-19 kugira ngo yivange mu bibazo bya politiki y’imbere mu gihugu, ivuga ko Washington yahaye ishyaka rikomeye ritavuga rumwe n’ubutegetsi igice cya miliyoni miliyoni y’inkingo za Johnson & Johnson kandi zitemewe mu gihugu.

Guverinoma ya Perezida Emmerson Mnangagwa kugeza ubu yanze gukoresha no kwemeza inkingo za Covid-19 zakorewe mu Burayi na Amerika,ihitamo iziva mu Bushinwa, Uburusiya n’Ubuhinde.

Mu myaka 20 ishize, umubano wa Zimbabwe n’ibihugu by’iburengerazuba wifashe nabi kubera ko iki gihugu kivugwamo ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu ndetse n’unujura bw’amatora bw’ishyaka riri ku butegetsi Zanu PF.

Ishyaka riri ku butegetsi rya Perezida Mnangagwa rirashinja ibihugu nka Amerika gutera inkunga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi MDC Alliance( Mouvement for democratic Change) gutegura gahunda yo guhirika ubutegetsi.

Umuvugizi wa leta ya Zimbabwe, George Charamba, yavuze ko ambasade y’Amerika yatumije inkingo kugira ngo Ihuriro rya MDC rishobore naryo gukingira abayoboke baryo n’abandi baturage ariko bikaba bitandukanye na gahunda ya guverinoma yo gukingira abaturage.

Bwana Charamba yavuze ko Zimbabwe yanze guha uburenganzira bwo gukoresha inkingo za Johnson & Johnson kuko nyinshi mu nkingo z’ubu bwoko zigifatiriwe kuri  ambasade y’Amerika i Harare.

Yavuze ko Ihuriro rya MDC ryakiriye “ibice bibiri by’inkingo z’Abanyamerika, byose hamwe bikaba bingana na kimwe cya kabiri cya miliyoni, muri gahunda yo gukingira, bakaba bizeye ko bazagenzura ubushake bwagaragaye muri Zanu PF binyuze muri gahunda yo gukingira rubanda. . ”

Bwana Charamba yanditse kuri Twitter agira ati: “Ingamba za ambasade y’Amerika zabaye ugukandagira cyane Minisiteri y’ubuzima kugira ngo leta yemere gutumiza mu mahanga no gucunga izo nkingo zitaremerwa, ikoresheje ikigo cya Covax.”

Ati: “Ibi noneho bizatanga ibisobanuro kuri iyi mpano ya politiki. Ikibabaje kuri bo, inkingo z’Abashinwa, Uburusiya n’Ubuhinde zaremewe kugira ngo zikoreshwe muri iki gihugu ubu zinemewe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, bituma ziba mu zo Covax itanga. ”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePadiri muri diyosezi ya Byumba yasezeye kubera gushaka umugore
Next articleMukashema Espérance urwanya leta y’u Rwanda yitabye Imana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here