Home Politike Leta yagabanyije igiciro cy’ibirayi, kawunga n’umuceli

Leta yagabanyije igiciro cy’ibirayi, kawunga n’umuceli

0

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yakuyeho umusoro ku nyongera gaciro (TVA/VAT) ku biribwa by’umuceli na Kawunga ihita inatangaza ibiciro ntarengwa kuri ibi biribwa no ku birayi.

Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda niyo yatangaje izi mpinduka ivuga ko zigomba gutangira gukurikizwa ubu. Leta ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe abaturage binubira izamuka ry’ibiciro ku isoko. Gusa hari impungenge ko ibi bidashobora gukurikizwa kubera ukwinangira kw’abacuruzi bashaka inyungu nyinshi.

Ibiciro bishya byashyizweho na minisiteri y’ubucuruzi bigaragaza ko ikiro kibirayi kidashobora guhenda ngo kirenze amafaranga y’u Rwanda 460 mu gihe umuceli wa basimati udakwiye kurenza amafaranga 1455 mu gihe umuceli usanzwe wa nomero yambere nawo udakwiye kurenza amafaranga 450. Kuri kawunga ho ikiro ntigikwiye kurenza amafaranga 800.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Bunyoni wahoze ari minisitiri yahunze igihugu
Next articleMugabo Olivier utari ugishoboye kuyobora Ferwafa yeguye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here