Home Ubutabera Leta yisubiyeho mu rubanza umunyamakuru Byansi aregamo amategeko

Leta yisubiyeho mu rubanza umunyamakuru Byansi aregamo amategeko

0

Nyuma y’uko uruhande ruhagarariye Leta rwari rwamaganye Byansi nk’uwiyita umunyamakuru, mu rubanza aregamo amategeko mu rukiko rwikirenga ruvuga ko nta nyungu arufitemo, ubu noneho uru ruhande  rwemereye urukiko rw’ikirenga  ko umunyamakuru Byansi Samuel Baker afite inyungu mu kirego yatanze kuri iyi nshuro

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere kuri uyu wa 12 Ukuboza, ruregwamo ingingo z’amategeko zigera kuri 5 ziri mu itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano mu Rwanda, aho umunyamakuru Byansi Samuel Baker ashimangira ko izo ngingo zibangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ndetse n’uburenganzira bw’itangazamakuru kandi bikaba binyuranyije n’itegekonshinga.

Mu ngingo zisabirwa kuvanwaho ni 5 zirimo ingingo ya 156 irebana no kumviriza ibiganiro, gufata amashusho cyangwa kubitangaza, iya 157 ijyanye no gutangaza amagambo  cyangwa amashusho binyuranye n’uko byafashwe, iya 194 irebana no gukwiza amakuru atariyo cyangwa icengezamatwara bigamije kwangisha leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga, iya 218, irebana no gusebya cyangwa  gutuka umwe mu bavugwa mu ngingo ya 217 y’iri tegeko ndetse na 251 irebana no kwanga gutanga ubuhamya, izi ngingo zikaba zinyuranyije n’ingingo ya 38 y’itegeko nshinga ivuga ko Ubwisanzure bw‟itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n‟ubwo guhabwa amakuru bwemewe kandi bwubahirizwa na Leta.

Mu iburanisha ry’uyu munsi, urukiko rw’ikirenga rwasabye ibisobanuro by’imbitse bigaragaza neza ko Byansi Baker afite inyungu zidashidukanywaho muri uru rubanza, nabo bashingiye ku manza uru rukiko rwaciye ku wa 24 Mata 2019 narwo rwaregwagamo ingingo z’amategeko na Me Mugisha, bavuga ko impamvu uyu munyamategeko yagaragaje, harimo kuba ari umunyamategeko wunganira abantu ariko n’inyungu za rubanda.

Aba banyamategeko bunganira Byansi aribo Me Musore Gakunzi Valery na Me Ruramira Bizimana Zebedee, bavuze ko urukiko rw’ikirenga rwaciye urubanza rushingiye kuri ubwo busabe bwa Me Mugisha, wari waregeye urukiko rw’ikirenga  ko ingingo ijyana no gusebya bamwe mu bayobozi bari mu kazi ka Leta no gusebya imigenzo y’amadini zavanwa mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange kuko zinyuranyije n’itegeko nshinga.

Nubwo Mugisha yari afite inyungu nk’umunyamategeko, ariko yanarebaga inyungu rusange, bityo Byansi nawe nk’ umunyamakuru afite inyungu yo kuba yarega itegeko abona ribangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru nk’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye, ndetse akanaba afite inyungu za rusange ( Interet general ) ku bijyanye n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo (Freedom of expression) nabwo bwahutajwe muri izo ngingo z’amategeko yemeza ko zose zifite aho zihurira n’itangazamakuru.

Me Ruramira Bizimana Zebedee  yashimangiye ko  kuba Byansi yarega  ari uko bishoboka ko izi ngingo z’amategeko zazamugiraho ingaruka mu kazi ke ka buri munsi, bityo bikaba bituma akora atisanzuye kandi igihugu kigemdera ku mategeko na demokarasi bikwiye kwimakaza umuco w’ubwisanzure

Umunyamakuru Byansi nawe yafashe ijambo asaba urukiko ko rwakwemera urubanza rugakomeza ashimamgira inyungu zagaragajwe n’abamwunganira.

Umunyamakuru Byansi Samuel Baker, afite icyizere ko urukiko rw’ikirenga ruzaha agaciro impamvu ze

Nyuma y’uko urubanza rusubitswe, Inteko ibajije Byansi Baker uko yabibonye, yemeje ko ashima imigendekere y’urubanza rw’uyu munsi ndetse ko yizera inzego z’ubutabera mu bushishozi bwazo, ati “ mwabibonye ko abahagarariye Leta nabo bemeye ko dufite inyungu muri uru rubanza, rero icyizere ko bizagenda neza kirahari”.

Izindi nkuru wasoma

Umunyamakuru Byansi yamenyeshejwe italiki azaburaniraho na leta

Ikarita y’itangazamakuru ibaye ikibazo mu Rukiko rw’Ikirenga

Itegeko ryarezwe ribaye ikibazo mu rubanza rw’umunyamakuru Nsengimana Theoneste

Byansi abajijwe n’itangazamakuru impamvu yafashe umwanzuro wo kurega wenyine kandi hasanzwe hari amashyirahamwe y’abanyamakuru bakabaye bamutera ingabo mu bitugu, yagize ati «  ntabwo nizera izi nzego z’abanyamakuru kuko sinzi neza inyungu zikorera ari iza bande »

Akomeza avuga ko adashobora kunyuza ibibazo by’ubutabera ku bantu adafitiye icyizere, nabo ubwabo bananiwe kuzuza inshingano zabo mu buryo buteganywa n’amategeko. Yongeraho kandi ko itegeko nshinga ribimwemerera gutanga ikirego wenyine.

Byansi baker Samuel ni umunyamakuru wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukora inkuru zicukumbuye, akaba anavuga ko ari kimwe mu bituma arega izo ngingo z’amategeko atandukanye kuko abona ashobora kuzagongana nazo.

Urukiko rwatangaje ko ruzafata umwanzuro niba urubanza ruzakomeza ku wa 24 ukuboza uyu mwaka saa 9h00. 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwandans urged to overcome COVID-19 rumors and get vaccinated
Next articleUganda: Bobi Wine yafungiwe mu rugo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here