Home Amakuru Libye: Amatora y’umukuru w’Igihugu yasubitswe

Libye: Amatora y’umukuru w’Igihugu yasubitswe

0

Akanama k’amatora ka Libya kasabye ko amatora ya perezida ya mbere muri iki gihugu, yari yitezwe kuba ku wa gatanu, asubikwaho ukwezi kumwe.

Nyuma yo “kubiganiraho” n’inteko ishingamategeko, nkuko kabivuze, kasabye ko itariki nshya y’amatora iba iya 24 y’ukwezi kwa mbere.

Mbere yaho, akanama ko mu nteko ishingamategeko kari kavuze ko “bitashoboka” gukora amatora ku wa gatanu.

Ibihe bya mbere y’amatora byaranzwe n’ubushyamirane bushingiye ku kwemerwa kw’abakandida hamwe n’ubwoba ku mutekano mucye bukomeje kwiyongera.

Kuva uwari umutegetsi w’igihe kirekire wa Libya Muammar Gaddafi yahirikwa akanicwa mu 2011, iki gihugu gikomeje kubamo akaduruvayo.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) n’ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika byari byizeye ko aya matora yakongerera imbaraga ibikorwa bigamije kugera ku mahoro na demokarasi muri Libya – igihugu cy’ingenzi gicukurwamo ibitoro byinshi kandi kinyuramo abimukira berekeza i Burayi.

Ambasaderi w’Amerika muri Libya Richard Norland yavuze ko Amerika yifatanyije mu kababaro n’Abanya-Libya bashakaga gutora.

Yavuze ko abategetsi bo muri Libya bakwiye “gucyemura byihuse imbogamizi zose zo mu rwego rw’amategeko na politiki kugira ngo amatora abe, harimo no kurangiza urutonde rw’abakandida perezida”.

Akanama k’amatora kari karanze kandidatire ya Saif al-Islam, umuhungu wa Col Gaddafi, ariko umwunganizi we mu mategeko yavuze ko urukiko rwaburijemo icyo cyemezo cyako.

Nta mucyo watanzwe no ku kuba Jenerali Khalifa Haftar ashobora kwiyamamariza kuba perezida.

Abashinjacyaha ba gisirikare bavuze ko akanama k’amatora gakwiye kureka kwiga ku busabe bwe bwo kuba umukandida kugeza igihe azahatirwa ibibazo ku byo ashinjwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi gushize, urukiko rwo mu mujyi wa Misrata mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Libya rwamukatiye adahari igihano cy’urupfu kubera kurasa ibisasu ku ishuri rya gisirikare mu 2020.

Hari impungenge ku mutekano mu murwa mukuru Tripoli, nyuma yuko ku wa kabiri imitwe yitwaje intwaro ishinze ibirindiro mu nkengero zawo.

Ku wa mbere, amariba ane y’ibitoro yo mu majyepfo yarafunzwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari itegeko rimaze imyaka 7 muri EALA ryarananiranye
Next articleAmerika yemeje urukingo rwa Virusi itera Sida

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here