Home Ubutabera LT Joel Mutabazi yaba yarazize umunyamakuru wo mu Bwongereza

LT Joel Mutabazi yaba yarazize umunyamakuru wo mu Bwongereza

0
Lt Joel Mutabazi (foto net)

Lt Joel Mutabazi n’abamwunganira ubwo bahabwaga umwanya wo gukomeza kwiregura ku byaha yahamijwe n’urukiko rw’ubujurire no gutanga impamvu yumva ko yarenganyijwe kuri uyu wa kabiri, yabanje kwisobanura ku bimenyetso bitangwa n’ubushinjacyaha birimo inkuru yanditswe mu kinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza.

Yavuze ko yaganiriye n’uwo munyamakuru byinshi ku mateka y’ubuzima bwe, cyane urugendo rwe kuva mu Rwanda kugera mu buhungiro muri Uganda ariko iyo nkuru yaje gusohoka irimo 1/4 cy’ibyo baganiriye, ibindi ari ibyo bamugerekeye.

Lt Joel Mutabazi (foto net)

Ubushinjacyaha buvuga ko iyo nkuru irimo amagambo asebya u Rwanda na Perezida Kagame ko Lt Mutabazi yabwiye umunyamakuru ko yafungiwe ahantu ha wenyine amezi 17 akorerwa iyicarubozo.

Kandi ngo hari umuntu wagerageje kurasa Lt Mutabazi ubwo yari mu buhungiro muri Uganda ndetse ko uwo muntu ntaho ataniye na Kagame.

Iyo nkuru harimo ko Lt Mutabazi yamubwiye ko Perezida Kagame ari umwicanyi, umunyagitugu udashobora kubana nawe ngo ubishobore iyo mudahuza ibitekerezo.

Lt Mutabazi yisobanuye ko uwo munyamakuru koko baganiriye ibintu byinshi ndetse amwereka n’amafoto ye akuramo ayo ashaka ariko atari azi ko azabikoresha mu nkuru.

Umunyamakuru akwiye guhamagazwa mu rukiko

Umwe mu bunganira Lt Mutabazi yashimangiye ko uwo munyamakuru ashobora kuba yarongeye ibindi mu kiganiro bagiranye kugira ngo ikinyamakuru cye gisomwe, asaba urukiko kumuhamagaza nawe akabisobanura.

Perezida w’Inteko iburanisha yabajije Lt Mutabazi impamvu babonye iyo nkuru bagasanga ibikubiyemo bihabanye n’ikiganiro bagiranye ntibamushake ngo ayivuguruze cyangwa ngo bamurege, yiregura ko nta mategeko cyangwa amabwiriza bigenga umwuga w’itangazamakuru yari azi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko byinshi mu byo Lt Mutabazi aregwa yagiye abyemerera inkiko mu miburanishirize yabanje ndetse aribyo urukiko rukuru rwa Gisirikare rwashingiyeho rumusabira gufungwa burundu.

Bwavuzemo inyandiko mvugo n’amajwi n’amashusho bufite bwagiye bunerekana bigaragaza Lt Mutabazi yemera ibyaha aregwa ariko we avuga ko izo nyandiko atazemera kuko nta gihe n’uburyo byafashwemo bigaragara, bityo atizeye ubuziranenge bwabyo.

Lt Mutabazi yavuze ko bimwe yabikoreshejwe ku gahato. Ati “Umuntu yagushimuta, akakubwira ngo sinya aha ukabyanga?”

Lt Mutabazi yavuze ko nyuma yo gushimutwa yajyanywe mu Kigo cya Gisirikare i Kami, akajya asurwa n’abasirikare bakomeye atashatse kuvuga amazina yabo, bamuhata ibibazo byerekeye kuri Kayumba Nyamwasa akabihakana.

Ibyaha yahamijwe

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ku wa 3 Ukwakira 2014 rwahamije Lt Joel Mutabazi ibyaha byo gutoroka igisirikare, gutunga intwaro cyangwa amasasu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza impuha zigamije kwangisha Leta y’u Rwanda amahanga.

Hari kandi kugambirira no kugirira nabi ubutegetsi buriho, kugambirira no kugirira nabi Perezida wa Repubulika, yahamijwe kandi ibyaha by’iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha mu bwicanyi no kurema umutwe w’abagizi ba nabi, aho yari yahanishijwe igifungo cya burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.

Nyuma yo kumva ubwiregure bw’ababuranyi, Perezida w’inteko iburanisha yahaye umwanya abaregwa wo kuvuga ku bihano Lt Mutabazi yahawe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko ibihano yahawe bimukwiye, ariko Joel Mutabazi we avuga ko ibyaha yahamijwe n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare byose nta bimenyetso bifatika byashingiweho ariko bisuzumwe neza hakurikijwe amategeko bikamuhama yababarirwa.

Ati “Igihe ibyo byaha byagaragara ko bimpama, mwazambabarira nkaba nagabanyirizwa ibihano cyangwa nkaba narekurwa ngasubira mu buzima busanzwe.”

Ku wa 22 Nyakanga 2019 saa 11:00 nibwo urubanza hateganyijwe kuzakomeza iburanishwa. Aya makuru tuyakesha bagenzi bacu bo mu Umubavu.

M Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKuba umugore wa Perezida wa Amerika ntibimubuza kwambara ibicitse
Next articleDiane Rwigara yavuze ko umucungagereza wishwe bavuganaga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here