Home Amakuru Madamu Jeannette Kagame mu bagize inama y’ubutegetsi ya kaminuza y’Ubuvuzi y’i Butaro

Madamu Jeannette Kagame mu bagize inama y’ubutegetsi ya kaminuza y’Ubuvuzi y’i Butaro

0

Madamu Jeannette Kagame yagizwe umwe mu bahagarariye Inama y’Ubutegetsi ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi, University of Global Health Equity (UGHE), iherereye i Butaro mu Karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Inama y’Ubutegetsi ya UGHE ihagarariwe kandi na Prof Senait Fisseha, Umuyobozi wa Gahunda mpuzamahanga mu muryango udaharanira inyungu wa Buffett Foundation ukora ibikorwa by’ubugiraneza mu rwego rw’ubuzima hitabwa by’umwihariko ku bagore n’abakobwa.

Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iri i Butaro itanga amasomo y’ubuvuzi atandukanye ku rwego mpuzamahanga mu cyiciro cya kabiri n’icya gatatu cya Kaminuza. Iyi Kaminuza ikoresha gahunda y’imyigishirize imwe nk’iya Havard, ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abarimu bamwe ni ho baturuka.

Inama y’Ubutegetsi yahawe izayifasha by’umwihariko kugera ku ntego zayo zo gushyiraho ubuvuzi buhamye kandi bwizewe muri Afurika mu rwego rwo kuyirinda kwishingikiriza ku yindi migabane mu bijyanye n’ubuvuzi. Iyi ntego ijyanye n’icyerekezo cya UGHE, kaminuza idaharanira inyungu ahubwo yashyizweho ngo izibe icyuho mu rwego rw’ubuzima rwa Afurika.

Binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru, mu butumwa bwe Madamu Jeanette Kagame yavuze ko kugira ngo ubuzima bwiza bugere kuri bose hakenewe ingamba zihamye n’abantu b’inararibonye bafata imyanzuro ikwiriye mu nzego z’ubuzima.

Yagize ati “Kugira ngo abantu bose bahabwe serivisi z’ubuzima zinoze bakeneye kandi mu gihe nyacyo, bisaba kugenzura no guha agaciro ubuzima bwabo.”

“Kugira ngo bigerweho, dukeneye izindi ngamba zihamye, uburyo bugezweho n’amategeko agenga urwego rw’ubuzima. Dukeneye abantu b’inararibonye mu myanya ikwiriye bazi gufata imyanzuro mizima mu gihe nyacyo kugira ngo barengere uburenganzira bwa buri wese mu bijyanye n’ubuzima.”

Prof Senait Fisseha we yavuze ko muri Afurika hakenewe Kaminuza nka UGHE zitegura abazavamo abashakashatsi, abaganga, abahanga mu bya siyansi, abashoramari n’abayobozi mu by’ubuzima n’inararibonye mu buvuzi kugira ngo bafashe uyu mugabane kwigira mu bijyanye n’ubuzima.

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’icyitegererezo n’inzobere zigize inama yacu y’ubutegetsi ya Afurika nshya muri UGHE, bazafasha kaminuza yacu gushyiraho ingamba n’uburyo buzatuma ikomeza gutera imbere. Dutewe ishema no kwiyunga n’intumbero yabo, ibikorwa byabo n’umuhate bafite mu guteza imbere gahunda yo kugeza ubuzima bwiza kuri bose.”

Iyi Nama y’Ubutegetsi izatanga umusanzu mu guhuriza hamwe abayobozi ba Afurika ndetse n’abandi baturutse hirya no hino ku Isi mu nzego zitandukanye kugira ngo basangire ubunararibonye ndetse bashakire hamwe icyateza imbere inzego z’ubuzima muri Afurika, cyane ko Covid-19 yerekanye ko hakiri byinshi byo gukora.

Byitezwe kandi ko bazatanga umurongo ngenderwaho muri gahunda zitandukanye z’iterambere muri iyi kaminuza zirimo na porogaramu z’amasomo zigendanye n’ibyo Afurika ikeneye.

UGHE ubu iyobowe n’uwahoze ari Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Prof Agnes Binagwaho. Ni Kaminuza yatangiye mu 2018 itangijwe n’Umuryango udaharanira Inyungu wa Partners in Health ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda, ndetse n’imiryango itandukanye nka Cummings Foundation, Bill & Melinda Gates Foundation, Kaminuza ya Havard ndetse n’iya Tufts iherereye i Boston muri Amerika.Madamu Jeannette Kagame yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi ya Kaminuza Mpuzamahanga y’Ubuvuzi iherereye i Butaro mu Karere ka Burera

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgitekerezo: Urubuga ruriho urutonde rw’abahamijwe ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu rwatinze gusohaka.
Next articleMukashema abuzwa uburenganzira ku mitungo ye n’abana be
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here