Home Amakuru Maj.Sankara yanze kuvugana n’itangazamakuru-RIB

Maj.Sankara yanze kuvugana n’itangazamakuru-RIB

0
Ubwo Nsabimana Callixte yerekwaga abanyamakuru

Uyu munsi mu gihe abanyamakuru bari mu cyumba cy’ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha RIB bategereje kubona Nsabimana Callixte uzwi ku mazina ya Major Sankara, Bwana Modeste Mbabaza umuvugizi wa RIB yabasobanuriye abo banyamakuru ko yahisemo kutavuga ariko ibibazo bafite bikaba biri busubizwe n’umwunganizi we Me Nkundabarashi Moise .

Nsabimana Callixte winjiye mu cyumba aho abanyamakuru bari bamutegerereje, yagaragazaga kumwenyura bihishemo gakeya, yagaragaye ahindukiza imisaya asa nk’uwiyereka mu gihe yabonaga ko abanyamakuru bose bashakaga kumufotora.

Nsabimana Callixte yinjira mu cyumba abanyamakuru bari bamutegererejemo

Nsabimana wamaze iminota mike cyane agahita asohorwa mu cyumba, abanyamakuru bahise bahabwa umwanya wo kubaza umwunganizi we Me Nkundabarashi asobanura ko yabonye umwanya wo kuvugana nawe mu gihe cy’amasaha agera kuri abiri, ndetse ashimangira ko ubuzima bw’umukiriya we bumeze neza kandi ko ibyo amategeko ateganya byose byubahirizwa, gusa ngo hari ibyo atari buvuge kuko iperereza rikomeje.

Umuvugizi wa RIB Mbabazi nawe yabwiye abanyamakuru ko nta kure kubaho mu butabera, mu gihe yari abajijwe uko Nsabimana yafashwe, ariko yirinda kugira byinshi avuga uretse kugaragaza ko bizasobanurirwa mu rukiko bitari kera.

Mbabazi kandi yasobanuye ingingo ya 46/2018 y’itegeko ryo mu Rwanda rihana ibyaba by’iterabwoba ryo ku wa 30/8/2018 rigaragazako amategeko arimo gukurikizwa, kugira ngo abantu bamenye ko nta mategeko yahonyowe kuko iperereza rishobora gukomeza kugera no ku minsi 90 bisabwe n’ubushinjcyaha.

Twababwira ko Major Sankara ashinjwa ibyaha birimo kurema umutwe witwara gisirikari, gushishikariza abantu ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta, gusahura n’ubujura bwitwaje intwaro.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMeya wa Nyamasheke arashinjwa gufungisha umuyobozi wa GS Bunyenga.
Next articleIhohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru ryahagurukiwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here