Home Politike Mali:Ingaruka za Coup d’Etat yatumye Perezida yegura akanasesa inteko

Mali:Ingaruka za Coup d’Etat yatumye Perezida yegura akanasesa inteko

0

Perezida wa Mali na minisitiri w’intebe bafashwe n’abasirikare bigometse ku butegetsi, bituma igihugu gihungabana mu rwego rwa politiki.

Abasirikari bahise bajya mu baturage kwishimira icyo gikorwa (foto net)

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi wamaganye uko guhirika ubutegetsi, naho Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburengerazuba ECOWAS ufatira ibihano igihugu cya Mali.

Nyuma y’amasaha make abasirikare bigometse bamufunze we n’abayobozi bakuru muri guverinoma, Perezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kandi asesa inteko ishinga amategeko.

Perezida na Minisitiri w’Intebe bakuwe ku butegetsi (foto net)

Mu ijambo rigufi ryanyuze kuri televiziyo ya Leta yagize ati: “Sinshaka ko hari amaraso yameneka kugira ngo nkomeze kuguma ku butegetsi.”
Perezida Keita, Minisitiri w’intebe Boubou Cisse n’abandi bayobozi bakuru ba guverinoma mbere bari bafunzwe n’abasirikare bigometse, ni mugihe kandi igihugu cyari kimaze iminsi gihanganye n’inyeshyamba z’aba Jihadiste n’imyigaragambyo ikomeye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, abayobozi b’ingabo bari inyuma y’uko guhirika ubutegetsi.

Itsinda ryiyitaga komite y’igihugu ishinzwe agakiza ka rubanda National Commettee for Salvation of the People (CNSP) – bagejeje ijambo ku gihugu basezeranya inzibacyuho ya politiki, amatora mu gihe gikwiye, kandi n’isaha yo gutahiraho mu gihugu kubera Covid-19.

Colonel Major Ismaël Wagué (foto net)

Colonel Major Ismael Wague, umuvugizi wa CNSP, yatangaje ko guhera kuri uyu wa gatatu, imipaka yose y’ikirere n’ubutaka ifunzwe “kugeza igihe hazamenyeshwa izindi mpinduka” yongeyeho kandi ko isaha yo kuguma mu rugo ari guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo.

Wague ati “Sosiyete sivile n’imiryango iharanira imibereho myiza ya politiki birahamagarirwa kwifatanya natwe kugira ngo dushyire hamwe ngo hashyizweho uburyo bwiza bwo guhindura politiki iganisha ku matora yizewe bikozwe muri demokarasi, binyuze mu gishushanyo mbonera kizashyiraho urufatiro rwa Mali nshya.”

Uko Byakiriwe n’amahanga!

 

Amakuru dukesha Washington Post avuga ko Perezida wa komisiyo y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Moussa Faki Mahamat, yanditse ku rubuga rwa twitter ko yamaganye byimazeyo ifatwa rya Peresida Keita na Minisitiri w’intebe Cisse anasaba ko barekurwa, ariko abenshi baramugaye, bavuga ko umuryango wa Afurika yunze ubumwe ibogamira ku bategetsi. Aha umwe yanatanze urugero abaza impamvu igihe Mugabe Robert wari presisent wa Zimbabwe yakubiswe coup d’Etat, uyu muryango ukinumira

Visi Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na we yanditse kuri Twitter agira ati: “Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi uramagana umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi uri kubera muri Mali kandi wanze impinduka zose zinyuranyije n’itegeko nshinga.”

Yongeyeho ko Ibyabaye bidashobora kuba igisubizo cy’ibibazo bikomeye bya politiki byibasiye Mali amezi menshi ashize.

Umuryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’iburengerazuba (ECOWAS) mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri wavuze ko abasirikari batangiye gukora nk’inyeshyamba bahita basubira mu kigo cyabo.

Nyuma uyu muryango wafashe icyemezo cyo guhagarika Mali mu nzego zifata ibyemezo, gufunga imipaka y’ibihugu bigize uyu muryango no guhagarika ingendo zose z’amafaranga hagati y’abanyamuryango bayo na Mali.

Yasabye kandi komisiyo ya ECOWAS gufatira ibihano “abashyira hamwe n’abafatanyabikorwa babo”
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa nawe yamaganye iyo myivumbagatanyo mu magambo akomeye anasaba ingabo za Mali gusubira mu kigo.
Umuyobozi wa Loni, Antonio Guterres, yasabye ko perezida wa Mali n’abagize guverinoma ye barekurwa bidatinze kandi nta shiti.

Mu magambo ye umuvugizi wa Guterres yagize ati: “Umunyamabanga mukuru yamaganye byimazeyo ibyo bikorwa anasaba ko muri Mali hasubiraho bidatinze ubuyobozi bushingiye ku itegeko nshinga.”

Kuri uyu wa gatatu, akanama gashinzwe umutekano ku isi karateganya ibiganiro byihutirwa kuri Mali.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwambara Maske ni ukwirinda ukarinda n’abandi-Otto Muhs
Next articleCovid19:Usain Bolt yishyize mu kato nyuma yo gupimwa Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here