Home Imikino Mashami yemejwe nk’umutoza wa Police fc yahinduriwe ubuyobozi

Mashami yemejwe nk’umutoza wa Police fc yahinduriwe ubuyobozi

0

Uwahoze ari umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Mashami Vincent yemejwe nk’umutoza mushya w’ikipe y’igipolisi cy’u Rwanda n’ubwo hatavugwa igihe uyu mutoza azatoza iyi kipe. Muri iyi kipe kandi hahindyuwe umuyobozi wayo.

Mu itangazo rya polisi y’Igihu yasohoye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane taliki ya 21 Nyakanga 2022, rigaragaza Mashami Vincent nk’umutoza mukuru w’iyi kipe akaba asimbuye Frank Nuttal wari umaze umwaka ayitoza.

Mu zindi mpinduka zakozwe muri iyi kipe ACP (rtd) Bosco Rangira, wari perezida wayo yakuweho agirwa visi perezida wambere asimburwa na (ACP) Yahaya Kamunuga.

Usibye (rtd) Bosco Rangira uzungiriza ACP Yahaya Kamunuga nka Visi perezida wambere hari kandi SP Regis Ruzindana uzaba ari visi perezida wa kabiri muri iyi kiipe mu gihe (CIP) Obed Bikorimana azakomeza kuba umunyamabanga mukuru w’iyi kipe n’umuvugizi wayo.

Polisi FC mu mwaka ushize w’imikino yarangije shampiyona ku mwanya wa 7 inagarukira mu mikino ya kimwe cya kabiri mu gikombe cy’amahoro.Uyu musaruro muke ukaba ariwo ntandaro w’izi mpinduka mu buyobozi bw’ikipe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame azabonana na Biden mu mpera za 2022
Next articleAfurika irashinjwa kugura ibyo Uburusiya busahura muri Ukraine
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here