Home Ubutabera Mbere yuko Dr. Kayumba afungwa yari yasabwe guhagarika ibikorwa bya politiki

Mbere yuko Dr. Kayumba afungwa yari yasabwe guhagarika ibikorwa bya politiki

0

Nyuma y’iminsi ibiri umushakashatsi akaba n’umunyapolitki, Dr. Kayumba Christophe atawe muri yombi bikanavugwa ko ari mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara aho afungiwe, umwunganira mu mategeko avuga ko mbere yo gufungwa yari yabanje kuburirwa ku bikorwa bye bya politiki.

Ibi byatangajwe n’umwunganzi wa Dr. Kayumba Christophe bajyanye kwitaba agahita atabwa muri yombi. Me Ntirenganya seif Jean Baptiste aganira n’itangazamakuru yavuze ibyo yaganiriye na Dr. Kayumba mbere yo kugera kuri RIB.

Me Ntirenganya seif Jean Baptiste ati: “Mbere yuko tujyana kwitaba RIB, yari yambwiye ko yakira ubutumwa bwinshi n’abantu banshi batumwa kumubwira ko agomba guhagarika ibikorwa bye bya politiki atabihagarika bikamubyarira ibibazo.” Uyu munyamategeko akomeza agira ati: “ Ibi nibyo Kayumba nawe ashingiraho avuga ko biriya byaha ashinjwa ari ibintu bishingiye ku bitekerezo bye bya politiki kandi ko byatangiye igihe yari amaze gutangaza ishyaka rye ku mugaragaro.”

Ku byo kwiyicisha inzara uyu munyamategeko avuga ko nubwo imyigaragambyo itemewe ariko ko hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwemeye atanga uburenganzira ku myigaragambyo irimo no kwiyicisha inzara.

Kugeza ubu RIB ntiyashoboye kutwitaba ngo itubwire icyo ivuga kuri uku kwiyicisha inzara kwa Dr. Kayumba aho afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi mu mujyi wa Kigali.

Dr. Kayumba Christophe yatawe muri yombi taliki 9 Nzeri 2021, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rutangaza ko rwamufashe nyuma y’ibirego by’abantu benshi bamushinjaga icyaha cyo gukoresha undi  muntu imibonano mpuzabitsina kugahato.

Ibi birego Dr. Kayumba yakunze kuvuga ko ari ibihimbano biciritse bigamije kumucecekesha mu bikorwa bye bya politiki.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMinisiteri y’ibikorwa remezo yagawe
Next articleREG ifata moteri y’ikamyo ikayishyira mu ivatiri –Abadepite
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here