Home Uncategorized Mbere yuko Me Bukuru ashyingurwa RIB yakuye urujijo ku rupfu rwe

Mbere yuko Me Bukuru ashyingurwa RIB yakuye urujijo ku rupfu rwe

0

Mbere yuko Me Bukuru Ntwali ashyingurwa, urwego rw’igihug rw’ubugenzacyaha rwatangaje bimwe mu byavuye mu iperereza bishimangira ko yiyahuye bitandukanye n’abakekaga ko yishwe.

Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha ashingiye ku mashusho yatanzwe na Camera z’inyubako y’inkundamahoro yemeza ko Me Bukuru Ntwali uzashyingurwa kuri uyu wa kane taliki ya 10 Kamena 2021 yiyahuye.

Ati “Amashusho ya kamera (camera) y’igihe yinjiriye n’ukuntu yaje, arinjira, arazamuka muri etaje, ageze hejuru arinaga, ibyo ngibyo amashusho arabigaragaza neza nta gushidikanya kurimo.”

Dr. Murangira Thierry uvugira RIB akomeza avuga ko igisigaye ari ukugaraza icyamuteye kwiyahura

Yakomeje ati “Me Bukuru yariyahuye, amashusho n’ibimenyetso birabigaragaza neza, ahubwo noneho igisigaje kugaragazwa na RIB ni impamvu yiyahuye, ariko kwiyahura ko yariyahuye.”

Umuvugizi wa Rib yasabye abantu gukomeza gukwirakwiza amakuru atariyo ku rupfu rwa Me Bukuru Ntwali cyane cyane ku mbugankoranyambaga.

“Noneho ugasanga umuntu atangaje ibyo bintu, ntiyitaye no ku ngaruka biri bugire ku basigaye, umuryango we, ari umugore we, ntatekereje icyo gihe umuntu afite akababaro ko abuze umuntu, wongeyeho kumusoga umusigira igisebo kizasigara mu muryango, ngo ni ugushaka abareba ikiganiro!”

Me Bukuru Ntwali yari umunyamategeko akaba yaraharaniraga uburenganzira bw’abanyamulenge avuga ko ubwicanyi bakorerwa muri Congo ari Jenoside agasaba amahanga kuyihagarika.

Urupfu rwa Me Bukuru Ntwali rwamenyekanye ku mugoroba wo kuwa 2 Kamena 2021.ariko hari hiriwe havugwa inkuru y’umuntu wiyahuriye ku nzu y’inkundamahoro Nyabugogo ariko hadatangazwa umwirondoro we.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNta kibazo dufitanye n’Abanyarwanda -Perezida Museveni
Next articleSheikh wateranye amagambo na Minisitiri kubera azana yatawe muri yombi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here