Home Politike Menya impamvu Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe

Menya impamvu Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe

0

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisiteri wintebe rivuga ko Perezida Kagame yahagaritse Dr. Nsanzimana Sabin, wari usanzwe ayobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Muri iri tangazo havugwamo ko ahagaritswe kubera ko hari ibyo akurikiranyweho agomba kubanza gusobanura n’ubwo hatatangajwe ibyaribyo.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo avuga ko imikorere mibi ariyo yatumye atangira gukorwaho iperereza.

Makolo ati: ” Nk’uko mwabibonye mu itangazo ari gukorwaho iperereza.” Makolo yongeraho ko ” Imikorere mibi niyo akurikiranweho (Malpractice).”

Umuvugizi wa Guverinoma nawe ntiyashatse gusobanura birambuye imikorere mibi yaranze Dr Nsanzimana kuko asaba gutegereza ibizava u iperereza.

Dr Nsanzimana Sabin yari amaze igihe mu kigi cy’Igihugu gishinzwe ubuzima kuko mbere yuko akiyobora yari yungirije Dr. Condo yasimbuye kuri uyu mwanya.

Dr Sabin Nsanzimana afite impamyabumenyei zitandukanye mu buvuzi akaba anafite impamyabumenyi y’ikirenga mu ndwara z’ibyorezo (Epidemiology).

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwakiriye inkingo za Johnson & Johnson zisaga 150.000
Next articleAbel Kandiho ukuriye ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda yahanwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here