Home Uncategorized Isesengura Menya imikorere y’inkiko zashyiriweho gukurikirana ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi.

Menya imikorere y’inkiko zashyiriweho gukurikirana ibyaha bya Jenocide yakorewe abatutsi.

0
ICTR ibyemezo byayo byanengwaga n'abarokotse Jenocide (foto the EA)

Mu myaka ya za 1990, nibwo bwa mbere umuryango w’abibumbye yashyizeho inkiko mpanabyaha ebyiri, zari zigamije guhana abantu bakoze ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu arizo ICTY yashyiriweho Yugoslavie na ICTR yashyiriweho u Rwanda.

Amateka ya ICTR

ICTR ibyemezo byayo byanengwaga n’abarokotse Jenocide (foto the EA)

Uru rukiko rwashyiweho mu mwaka wa 1994 nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi rwari rushyiriweho gukora iperereza ku bakekwaho ibyaha bya Jenocide mu Rwanda,  hanyuma zikababuranisha mu gihe cyari giteganyijwe kuko urwo rukiko rwagombaga kurangirana n’iyo manda rwari rwarahawe. Uru rukiko rwatangiye kuburanisha imanza nyirizina mu mwaka wa 2012 rufunga imiryango mu mwaka wa 2015.

Ariko iyo manda ntabwo yarangiranye n’igihe cyari giteganyijwe kubera ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenocide mu Rwanda, batabonetse kandi bashakishwa kugeza ubu.

Ibyo bakoze

Uru rukiko mbere yuko rufunga imiryango, rwahamije ibyaha bya Jenoside 45 nyuma bakomeje kuburanisha abantu bari batarafatwa bagera kuri 61, mu gihe abagejejwe imbere y’uru rukiko bose bari 93, muri bo 14 nibo bagizwe abere.

Inshuro inteko iburanisha yicaye, zageze kuri 5800, aho bumvise abatangabuhamya 3000,

Imanza zamenyekanye cyane ni urwa Jean Paul Akayezu wahoze ari Meya, Minisitiri w’intebe Jean Kambanda ari nawe wabaye umuyobozi wa mbere ku isi wa Leta wakatiwe ku bw’uruhare yagize muri Jenoside.

Muri abo baciye imbere y’urukiko bari abanyepolitiki, abacuruzi, ba Ofisiye bakuru mu gisirikari no muri Leta, abayobozi b’ibinyamakuru n’abanyamadini.

Ibya batakoze

Hari abantu bakekwaho gukora jenoside batigeze bagaragara, kugeza urukiko rufunze imiryango barimo abo ku rwego rwa ruharwa aribo nka Felesiyani Kabuga wafashwe muri 2020, n’abandi

Abacikacumu bagaragaje ko ibihano byatanzwe mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha bitari bijyanye n’uburemere bw’ibyaha bakoze.

Ingengo y’imari

iyo mirimo yose yatwaye miliyari 2 z’amadolari y’abanyamerika, byari nk’akayabo ka Miliyari 1400 z’amanyarwanda.

Urukiko rwaragawe

Hari abashakishwaga bagiye boherezwa mu Rwanda (Foto The EA)

Bafunga imiryango ya ICTR, perezida wa Ibuka, Bwana Jean Pierre Dusingizemungu yavuze  uru rukiko rwakoze ubusa.

Ati “guca urubanza nta ndishyi ku barokotse n’abandi bagizweho ingaruka ntacyo bakoze, kuko ari Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa na Guverinoma.”

Gacaca yatanze ubutabera bwihuse kandi bwunga

Inkiko Gacaca yafashije mu isanamitima (foto DW)

Nubwo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwanenzwe kudakora akazi kagaragara, nyamara mu Rwanda naho bagombaga kuburanishwa abantu begereye miliyoni 2, bagombaga guca mu nkiko za Gacaca yakoreshejwe nk’ubutabera bwunga.

Mu baburanishirijwe mu nkiko za gacaca, abari ba ruharwa, bahawe ibihano birimo igifungo kirekire, abandi bagenda bafungwa imyaka bitewe n’uburemere bw’ibyaha byabahamye kugera ku bahawe gukora imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro.

Inyangamugayo z’inkiko gacaca zageraga ku bihumbi 160 mu gihugu hose, zahamije ibyaha abantu bagera kuri 65% by’ababuranishijwe, mu gihe cy’imyaka 10.

Intego z’inkiko gacaca zari ukugaragaza ukuri kw’ibyabaye, kwimakaza ubwiyunge no gutanga ubutabera.

Ubushakashatsi 

Radio BBC y’Abongereza ivuga ko ubushakashatsi bwagaragaje ko inkiko inkiko gacaca zashoboye komora ibikomere by’ababuze ababo muri Jenoside yakorewe abatutsi, ndetse zigabanya intimba kubwo kumenya ukuri kw’ibyabaye.

Ikinyamakuru News Internationalist cyanditse ko inkiko Gacaca zatwaye byibuze miliyoni 40 z’amadorali mu guca imanza isaga Miliyoni 2 mu gihe  ICTR yo yatwaye Miliyari 2 z’amadolari mu kumva imanza 93 gusa.

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKicukiro: Bafite impungenge zo kwandura Covid-19 kubera kubura amazi meza
Next articleMali: Igisirikare cyashyizeho perezida w’agateganyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here