Home Imikino Messi, Mbape na Neymar baragaraga bwambere bari kumwe mu mukino wa Shampiyona

Messi, Mbape na Neymar baragaraga bwambere bari kumwe mu mukino wa Shampiyona

0

Lionel Messi, Neymar na Kylian Mbappé bose bashyizwe muri 22 ba Paris St-Germain (PSG) ku mukino wa shampiyona ya Ligue 1 uyihuza na Reims kuri iki cyumweru.

Ni umukino utangira saa tatu na 45 z’ijoro (21h45).

Messi ntabwo arakinira iyi kipe kuva yayigeramo muri uku kwezi, nyuma yo kuva muri Barcelona kontaro ye imaze kurangira.

Uyu rutahizamu w’Umunya-Argentina aheruka gukina ku itariki ya 11 y’ukwezi kwa karindwi ubwo yafashaga ikipe y’igihugu cye gutsinda Brazil ku mukino wa nyuma wa Copa America.

Uwo mukino ni na wo rutahizamu Neymar w’Umunya-Brazil aheruka gukina.

Avuga kuri Messi w’imyaka 34, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cya mbere y’umukino, umutoza wa PSG Mauricio Pochettino yagize ati:

“Afite umurava [ishyaka] mwinshi”.

“Ni umunyamwuga ukomeye urimo kumenyerana byihuse cyane na bagenzi be bashya bakinana n’imikorere mishya”.

Rutahizamu Mbappé w’Umufaransa na we ari mu ikipe yo ku mukino wo kuri iki cyumweru, nubwo hari ibyavuzwe kuri ejo hazaza h’uyu mukinnyi w’imyaka 22.

Real Madrid irimo irashaka kugura Mbappé mbere yuko igihe cy’igura n’igurishwa ry’abakinnyi kirangira ku wa kabiri, tariki 31 y’uku kwezi kwa munani, saa sita z’ijoro zo ku isaha yo mu Rwanda.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakekwa kuba ari abarwanyi ba FDRL bateye u Rwanda barasa inka
Next articlePerezida mushya yirukanye abapolisi n’abasirikare bakuru bigeze kumuhemukira
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here