Home Ubutabera Mifotra irasenya amasendika yitwaje ko ishyigikiwe na Cyama

Mifotra irasenya amasendika yitwaje ko ishyigikiwe na Cyama

0

Nyuma y’inkuru twasohoye ivuga ku itegurwa ry’ikiswe akagambane ko gusezerera abakozi muri Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo, twabonye amakuru y’uburyo iyo minisiteri inafite amashyirahamwe y’abakozi n’abakoresha mu nshingano zayo iri kunaniza amasendika mu kazi kayo ka buri munsi, bitwaza ko baharanira inyungu z’ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda.

Amakuru twabashije kumenya aturuka mu bagize amasendika, avuga ko iyi minisiteri yananiwe kuzuza inshingano zayo zo kurengera inyungu z’umukozi n’umukoresha, ahubwo yitambika mu mikorere y’amasendika  igamije kuyabuza kuvugira abakozi ikihisha inyuma y’iteka rya minisitiri naryo bananiwe gutangaza.

Aya makuru tutifuje kugaragaza aho twayakuye avuga ko abakozi ba Minisiteri 3 aribo umunyamabanga uhoraho Musonera Gaspard, Mwambari Faustin na Kananga Patrick, bitwaza imyanya bafite no gushaka kwigaragaza neza mu ishyaka riri ku butegetsi, bakavangira amasendika yigenga. Impamvu ni uko yagiye agaragaza ibibazo bikomeye biri mu murimo mu Rwanda ari nabyo iyo Minisiteri bakorera yananiwe gukemura,  ahubwo bashishikajwe no kurwanya amasendika agaragaza ibitagenda n’ihonyorwa ry’itegeko rigenga umurimo ryakabaye ririndwa n’iyo minisiteri.

Ibi binagarukwaho na bamwe mu bakozi, barimo n’abo muri iyo minisiteri, bavuga ko Mifotra idaha agaciro umukozi mu Rwanda, ko ahubwo yibanda ku bakoresha (employers) ikabogamira uruhande rwabo bituma abakozi bashinja iyi minisiteri guharanira inyungu z’umukoresha.

Bati “ Ibi bintu biri mu mategeko ariko bo babigize politiki. Ntabwo bakorera inyungu rusange kandi bikorwa n’abantu batarenze batanu muri iriya minisiteri.”

Umubare w’ibanga wa Email ya Mifotra waba waratanzwe hanze

Aya makuru kandi  avuga ko Minisitiri Rwanyindo Fanfan muri iyi minisiteri ategereza amakuru ahawe n’abo bagabo twavuze haruguru, nawe agahubukira ibyemezo afata. Aho bigeze muri iyi minisiteri,  abantu ku giti cyabo bakoresha email za Minisiteri, bakandikira abagenzuzi bashinzwe umurimo mu turere twose, batanga ubutumwa bugamije gusenya imikorere y’amasendika no kwibasira bamwe mu bayagize.

Amashyirahamwe ahagarariye abakozi avuga ko iyi minisiteri ibaburabuza, kugira ngo badakora akazi biyemeje ko guteza imbere umurimo. Bamwe bakamburwa uburenganzira bwo gukora,  bitwaza ko nta teka rya minisitiri rirajyaho (Nabyo bitinzwa nkana kugira ngo bananizwe) ariko nyamara abakozi b’iyi minisiteri, bagaca inyuma bagatanga ibyangombwa kuri amwe mu mashyirahamwe hakoreshejwe iteka rya minisitiri  rya 2010, iyi minisiteri ubwayo yivugira ko ryacyuye igihe.

Umwe mu bakozi b’iyi minisiteri yagize ati “Batinza nkana Iteka rya minisitiri, kugira ngo babangamire amwe mu masendika batifuza, bayashinja gusakuza, urugero nabaha ni sendika SYNATRAEL ifite abayoboke barenga ibihumbi 60 mu Rwanda, muzabaze uburyo yahagaritswe, ndetse ikaba ishobora no gusenywa burundu”.

Amakuru y’uburyo iyo Sendika yahagaritswe twayabajije Perezida wayo Bwana Ngendambizi Emmanuel, atubwira muri aya magambo ati “ Ikibazo cyacu kiri mu rukiko ntabwo nakivugaho ibintu byinshi ariko twizeye ubutabera ntabwo butazaturenganya”

Tumubajije niba koko Sendika yabo yahagaritswe, avuga ko iteka rya minisitiri rihari rigaragaza ko byibuze mu mezi 3 sendika cyangwa ishyirahamwe risabye ibyangombwa byakabaye ryasubijwe,  nyamara bo siko byagenze, kuko bakomeje gusiragizwa imyaka irenga 5 ikaba imaze gushira bananizwa.”

Ibaruwa ibuza sendika yitwa SYNATRAEL gukora idafite ubuzimagatozi gukora

Ati “Nyamara igitangaje nuko ku rundi ruhande, hari abahabwa ibyangombwa hashingiwe ku iteka bavuga ko ryacyuye igihe, ndetse bakabihabwa mu mwaka umwe gusa, kandi bakoze amategeko (Stataut) asa neza n’ayo twatanze.”

Abandi bari mu masendika twavuganye kuri iki kibazo, batubwiye ko bahisemo kwicecekera kuko bababwiraga ko hari imbaraga zibiri inyuma, ko abo bakozi ba minisiteri babisabwe n’izo mbaraga ngo bikekwa ko hari inkunga zibonwa n’ayo masendika zidasobanutse.

Ariko tubajije Emmanuel Perezida wa SYNATRAEL kuri izo nkunga babavugaho ziva i Mahanga, atubwira ko abanyamuryango ba SYNATRAEL batangaga imisanzu, ko kandi iyo misanzu icunzwe neza yashoboraga gukomeza imikorere yo kurengera abakozi, ko iby’inkunga zo hanze ntaho abona ihuriye no kubabuza gukora, ko ahubwo byaba ari ugushaka inzitwazo.

Nyamara hari amakuru  avuga ko iyi minisiteri yijeje amasendika kuzabaha amafaranga yo gukora, kugira ngo bakomeze ibikorwa byabo ariko ngo bakareka inkunga z’abazungu.

Ubwo twandikaga iyi nkuru, twagerageje gushaka icyo minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo ibivugaho, ariko banga kugira icyo badutangariza, yaba minisitiri ndetse n’ushinzwe itangazamakuru muri iyi minisiteri.

Iyi nkuru ni igice cya mbere, turabategurira indi tunategereje ko abayobozi muri iyi minisiteri bazagira icyo babivugaho…

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Integonziza@gmail.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIgihe amashuri yo muri Kigali azafungurirwa cyatangajwe
Next articleADEPR yimirije imbere impinduka zikomeye

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here