Home Amakuru MIFOTRA: Uburakari mu bakozi bagiye gukurwa ku mugati

MIFOTRA: Uburakari mu bakozi bagiye gukurwa ku mugati

0

Ministeri y’abakozi ba leta irashinjwa na bamwe mu bayikoramo itonesha no kutubahiriza amategeko yo gukorera ku mihigo nk’uko biteganywa n’amabwiriza ahari. Ariko Minisitiri Rwanyindo Fanfan akabihakana.

N’ubwo utungwa agatoki cyane ari umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri Bwana Gaspard Musonera, ashinjwa kwishyiriraho  amategeko uko yishakiye, akayasobanura uko yishakiye, agamije kwikiza bamwe, kandi akoresha n’imbaraga zose ngo abyumvishe Minisitiri  Rwanyindo.

Minisitiri Rwanyindo mu butumwa bugufi yatwandikiye yagize ati  “Ibyo ni ibinyoma kuko amabwiriza yateguwe mu bwumvikane n’inzego nyinshi harimo na Biro ya Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe.”

Akomeza avuga ko ikigamijwe ari ukugira abakozi ba Leta bafite ubushobozi buhwanye n’inshingano zabo.

Abakozi baduhaye amakuru bo bavuga ko  muri iyi Minisiteri hari umuco wo gutekinika, kubera kudakorera ku igenamigambi rihamye.”

Umwe mu bakozi b’iyi ministeri (Twirinze gutangaza amazina kugira ngo hatagiora izindi ngaruka zimugeraho) ati: ‘Mu mwaka  w’ingengo y’imari(2019-2020) nta mukozi wa Leta wahawe amanota y’imihigo kubera icyorezo cya covid 19 ariko, muri uyu mwaka wa (2020-2021)ministeri n’ibigo byose bya leta byamaze gusinya imihigo uretse MIFOTRA.

Kugeza ubu,abakozi barimo gukora nta ntego kandi nta n’igenamigambi, kuko nta mihigo bahawe ngo bayigendereho. Bamwe baribaza uko uyu mwaka uzagenda, nubwo ntawagerageza kubibaza kuko PS Musonera atakugwa neza…’

Muri Politiki yo guteza umurimo imbere no kwihuta mu iterambere, Leta y’u Rwanda yahisemo gukoresha abakozi bayo bahabwa imihigo buri mwaka; aho umukoresha aganira n’abakozi ayobora ku mihigo mbere yo kuyihiga.

Iyo mihigo ikaba ariyo iherwaho hatangwa amanota buri mwaka yerekana uko umukozi yakoze inshingano ze, agashimwa yakoze neza inshingano ze cyangwa akagawa iyo atakoze neza.

Ibi ariko ngo siko bikorwa muri  MIFOTRA kandi ngo n’ugerageje kubibaza,ahubwo niwe ubiryozwa.Uyu mukozi ati:’…Mu myaka yashize,abakozi bagerageje kuvuga ku mihigo bahawe ibihano bitandukanye, bivuga ko gutanga ibitekerezo ari ukwanga imihigo.Ibi ariko,byatewe ahanini n’uko MIFOTRA yatanze imihigo itandukanye niyo yahaye MINECOFIN mu kugena ingengo y’imari, bityo abakozi tugasabwa gukora ibikorwa bidafitiwe ingengo y’imari, n’aho bidashoboka bamwe bakabitekinika.’

Uku kutagirana imikoranire myiza mu kazi, ngo bituma abakozi muri iyi ministeri batizerana kandi bakayobozwa igitugu, kuko ngo ubuyobozi bwabo budaha agaciro ibitekerezo by’abo buyobora, aho buri wese akubwira ngo  PS yavuze ngo!

Kutumvikana  nabyo  bituma abakozi bigendera

Ingingo yavuzwe yo gutanga akazi katagira ingengo y’imari, ingaruka za mbere yateje ni ugutekinika akazi, ahanini biterwa n’Umunyabanga Mukuru MUSONERA Gaspard.

Undi mukozi muri iyi ministeri yagize ati:…dore nakoze henshi urabona ko ndi n;umubyeyi, wari wabona umuyobozi udashaka abakozi bamubwiza ukuri cyangwa  ngo yemere kuganira n’abo,  ahubwo we agahitamo kubeshywa n’abo  yagize abambari be nabo baba bakoresheje igitugu cyinshi kugira ngo bamushimishe,  njye nsanga atari igihugu bakorera ahubwo ari ba Bucyekabiri’.

Iyo miyoborere mibi iri muri iyo Ministeri yatumye nta bakozi bifuza kuyirambamo.Uyu mudamu ati:uwagenda avuga amazina yabo muri buri shami byarambirana.Usanga n’abarimo ubu birirwa bashakisha akazi ahandi, ni uko usanga babura aho bajya bakahaguma’

Bamwe mu bakozi bamaze igihe kinini muri iyi ministeri, bavuga ko uyu mwuka mubi muri MIFOTRA, ngo watangiye kuva aho Gaspard MUSONERA abereye Umunyamabanga uhoraho.

Uyu ati:… muri kamere y’uyu mugabo, nabonye atazi gushyira abakozi mu mwuka mwiza utuma batanga umusaruro, ahubwo arangwa no gucunaguza no gufata abantu nkaho ari abakozi be bwite.Ubuse abantu nk’aba, sibo bavangira umukuru w’igihugu uhora atubwira kwihesha agaciro no kugaha abandi?’

Ngo abagenzuzi b’umurimo mu turere ni abize amategeko!

Ubusanzwe, abayobozi b’umurimo basabwaga kuba barize ibijyanye n’imiyoborere, icungamutungo cyangwa se n’amategeko muri rusange. Impamvu yabyo, ni uko ingingo nyamukuru itegeko ry’umurimo rishingiyeho ari irijyanye n’imbonezamubano(Social law) kandi abize ariya mashami y’imiyoborere n’icungamutungo bose baba barize ariya mategeko mbonezamubano.

Kuvuga rero ngo umugenzuzi w’umurimo agomba kuba yarize amategeko gusa, ntaho bihuriye n’akazi ahubwo ni ukwikiza bamwe badashakwa, nk’uko abakozi twaganiriye bakomeza babivuga

Bati ’…Nonese ko Umugenzuzi w’umurimo ari umuhuza hagati y’umukozi n’umukoresha, hari ubwo agiye kujya aca imanza kuburyo hakenewe umunyamategeko?uru rwego ntaho rutaniye n’izindi zashyizweho na leta, nk’Abunzi, hagamijwe kugira ngo ibibazo bimwe bikemukire mu bwumvikane bitarinze kugera mu nkiko.’

Haravugwa itonesha rya bamwe

Imwe  mu ngingo igaragaza ko izi mpinduka zidashingiye ku neza y’igihugu, ahubwo ku nyungu z’Umunyamabanga uhoraho Gaspard MUSONERA n’icyo abo bakozi bita agatsiko ke, ni uko Bwana KANANGA Patrick   ariwe muyobozi w’urwego rw’Imiyoborere y’umurimo (urwego rushinzwe ayo mavugurura),we yize ibijyanye n’Ubuzima n’umutekano mu kazi” kandi we ntakorwaho kuko ahagarariwe na PS Gaspard.

Kimwe na MWAMBARI Faustin (Ag.DG) bivugwa ko ( kubera iryo tonesha) ngo yaba asabirwa kuzaba DG muri iyo miyoborere mishya irimo gutegurwa.

Aya makuru avuga ko ibiri gukorwa birimo za munyumvishirize cyane cyane ku bantu batemera gukorerwamo muri iyo minisiteri.

Minisitiri Fanfan Rwanyindo ngo  n’ubwo iyo mikino ikinwa myinshi atayigizemo uruhare, ariko nawe ngo yiminjiremo agafu akurikirane inshingano igihugu cyamushinze,akurikirane anamenye ibibera iwe,afate n’ingamba abakozi be bave mu karengane.

Iyo umukozi wa leta adasinye imihigo bitarenze tariki ya 30 Nyakanga, arabihanirwa. Kuba abakozi batarasinyishijwe imihigo bikabashyira mu gihirahiro, bashinja PS kubahima.

Ministre Rwanyindo, ngo ntazi ibibera muri Minisiteri ayoboye

Mu gihe bamwe mu bakozi bicirwa ku rwara, agatsiko ka bamwe biyemeje kudakorera igihugu mu murongo wo kurwanya akarengane n’igitugu, ahubwo bagakorera ijisho rya Musonera, nibo usanga bagororerwa inshingano zo gushyira mu ngiro politiki yo kunoza umurimo muri iyo minisiteri (Rationalisation), bityo bakaboneraho umwanya wo kwivuna abo badashaka. Ibi bikomeza bivugwa  n’abaduhaye amakuru.

Gusa,”…Turibaza niba Minisitiri ministre yaramenye impamvu bakuyeho, unite imwe y’Imiyoborere y’Umurimo, imyanya y’Abagenzuzi bakuru b’umurimo iri mu mahame mpuzamahanga y’umurimo igihugu cyashyizeho umukono ndetse n’abagenzuzi b’umurimo bakorera mu turere nabo bamwe bagerwa amajanja kubera hagamijwe kwikiza abo badashaka akabyihorera.’

Cyakora Minisitiri Rwanyindo yatubwiye ko batanze igihe cy’inzibacyuho kugira ngo abadafite ubushobozi busabwa babubone mu mahugurwa.

Twagerageje kuvugisha PS Musonera tunyuze k’ushinzwe itangazamakuru muri icyo kigo ariwe Anastase Niyonsaba, atubwira ko azaboneka nyuma y’icyumeru kuko yari mu mahugurwa, ariko yongeraho ati “Mu by’ukuri, ibintu muvuga ni ibinyoma bidafite ishingiro (false allegations)”

Yongeraho ati “ PS/MIFOTRA, personally, ntaho ahuriye n’ibyo murimo kuvuga, kubera ko ni Umugabo ukorera mu mucyo kandi ukurikiza amategeko.”

Turacyakurikirana ukuri kw’aya makuru no mu zindi nzego bireba

Byegeranyijwe na M Louise Uwizeyimana

integonziz@gmail.com

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBiracyagoye kwifashisha ikoranabuhanga mu nkiko, n’ubwo rishobora kuzagabanya abajyaga mu nkiko – Mutabazi Harrison
Next articleKudahura n’abunganizi babo bituma bamwe batsindwa imanza

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here