Home Amakuru MIFOTRA yongeye gushinjwa gukoresha abanyamasendika kurwanya itangazamakuru

MIFOTRA yongeye gushinjwa gukoresha abanyamasendika kurwanya itangazamakuru

0

Nyuma y’inkuru twasohoye ivuga ku buryo Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimoMIFOTRA,  bamaze gusenya amasendika yigenga kugira ngo badakomeza kugaragaza ibibazo biri mu murimo mu Rwanda bidakemurwa.

Ubu noneho  amakuru avuga ko bamwe mu bakozi bo muri iyi Minisiteri bahise bahamagaza perereza wa Cotraf Rwanda bamutegeka kujya mu itangazamakuru akabeshyuza ayo makuru cyangwa agahuza abanyamuryango b’iyo sendika ngo induru zikagabanuka.

Ngiyo ibaruwa bivugwa ko Gasore yategetwe kwandika

Perezida wa Cotraf ngo yababwiye ko agiye gushaka uko abikoraho, ariko aza kugisha inama, bamubwira ko najya mu itangazamakuru biri busakuze kurushaho, noneho asaba umwe mu bo ayobora yitwa Gasore Seraphin kwandika email kugira ngo ashimishe abo bakozi  ba mifotra.

Perezida wa Cotraf Eric Nzabandora ubu uhanganye bikomeye na bamwe mu banyamuryango ba Cotraf kuko bamushinja gutanga amakuru yose uko yakabaye muri MIFOTRA nta banga asize, ngo yasabye Gasore kwandika agaha Kopi Mwambari Faustin na Patrick Kananga, ari nabo bakunze kugaragara cyane bahima abanyamasendika bakababuza imikorere yisanzuye.

Mu ibaruwa yo gushimisha abo bakozi ba MIFOTRA ndetse akanagenerwa kopi umuterankunga w’umunyaburayi, Gasore Seraphin ubundi ukunda kugaragara nk’umunyakuri, yavuze ko ashima cyane imikorere y’amasendika na MIFOTRA. Ariko yanagaragaje ko atishimiye kumva ko bamwe mu bayobozi ba COTRAF barimo kwitaba imbere ya RIB, Station ya Kicukiro, bishoboka cyane ko bitewe na bamwe muri bagenzi babo (aha benshi bemeza ko Eric Nzabandora abiri inyuma, kuko ahora ashinja abo bagenzi be ibyaha).

Gasore usanzwe adashyigikira ababangamira ukwishyira kwizana kw’amasendika, amakuru dufite avuga ko atigeze ashyigikira na gato imikorere ya Prezida Eric Nzabandora kubera ko avangavanga ibintu kandi akaba agaragaza gufata ibyemezo bihubutse, cyakora uibu akaba abikora mu rwego rwo kwirinda ngo bitamuturukaho.

Aganira n’itangazamakuru ku murongo wa Telefone,  Eric Nzabandora yavuze ko amasendika yigenga ko ntawe ubakorersha, ndetse avuga ko ibivugwa ari binyoma.

Tumubajije impamvu atemera gutanga amakuru igihe tumubajije yatubwiye ko yabonye ko amakuru tuba tuyafite.

Bamwe mu banyamuryango ba COTRAF Rwanda twagerageje kubaza impamvu y’inyandiko ya Gasore Seraphin, batubwiye ko yabitegetswe na Eric Nzabandora, amwereka ko abantu bo muri MIFOTRA nibakomeza kurakara batazigera baha ibyangombwa amasendika akorana na COTRAF-Rwanda, bityo imikorere yabo igasubira hasi.

Ibi rero abo twaganiriye babifata nk’iterabwoba MIFOTRA ikomeje gushyira kuri uyu Perezida wa COTRAF, nawe ubu wabuze ayo acira n’ayo amira.

Kananga Patrick (ubanza ibumoso), Nzabandora Eric(wambaye ikote hejuru) perezida wa COTRAF Rwanda, Mwambali Faustin (Uri hasi wambaye umupira w’icyatsi ), na Gasore Seraphin (ubanza iburyo).

Twababwira ko bu MIFOTRA yamaze kwinjizwa mu manza n’amasendika,  urubanza rurega iyi minisiteri kuburabuza no kubuza uburyo bw’imikorere aya masendika amaze gusiragizwa imyaka irenga itanu.

Abasesenguzi twaganiriye bavuga ko urugamba rwo kuvugira abakozi, ruramutse rudakozwe n’amasendika, Minisiteri yakiyicarira kuko ubuyobozi buriho muri iyi minisiteri butitaye na gato ku nyungu z’abakozi, dore ko bamwe mu bakozi bahitamo kwicecekera kuko ushinzwe kubahiriza amategeko ntacyo abikoraho.

Ubu hanavugwa ruswa mu gutanga ibyangombwa ku mashyirahamwe y’abakoresha, nyamara abavugira abakozi bo bakaba basiragiizwa igihe cyose.

Inkuru yakurikiranwe n’ibinyamakuru– Umusingi.org na Integonews.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Abavoca bunganira abaturage ba Goma barishimira ihinduka ry’ibiciro byo kwipimisha Covi-19
Next articleUburasirazuba : Bigirijweho nkana bitwaje Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here