Home Amakuru Miliyoni zirenga 70 zatanzwe mu kugura umuti wa covid-19 wo muri Mdagascar

Miliyoni zirenga 70 zatanzwe mu kugura umuti wa covid-19 wo muri Mdagascar

0

Minisiteri y’ubuzima yo muri Liberiya yemeje ko yakoresheje ibihumbi 71.000 by’amadolari (Miliyoni zirenga 70 z’amanyarwanda) yo gutwara udusanduku dutatu turimo toni y’ibimera bikorerwa muri Madagasikari byari byaravuzwe ko bivura  Covid-19.

Iyi nkuru yateje impaka muri iki gihugu, cyane cyane nyuma yuko Minisiteri ihinduye amagambo yari yatangaje mbere ivuga ko uyu muti ari impano yatanzwe na guverinoma ya Madagasikari kandi ko leta ya Liberiya yishyuye gusa ibijyanye n’indege yawutwaye.

Muri uku kwezi, Perezida George Weah yakiriye icyiciro cy’uyu muti  ku kibuga cy’indege.

Imikorere y’uyu muti w’ibyatsi ntabwo yagaragaye nubwo wakozweho ubushakashatsi bwinshi n’abahanga.

Madagasikari, ygeze gushingira kuri uyu muti wayo ariko nyuma nayo iza gusanga nta musaruro utanga ubu yatangiye gukoresha inkingo zemejwe n’umuryango w’abibumbye ishami ryita ku buzima.

Ntibiramenyekana neza niba abategetsi ba Liberiya barahaye rubanda uyu muti baringa wo muri Madagascar.

Ngayo amahano aheruka gusiga icyasha ubuyobozi bwa Bwana Weah kubera gukoresha nabi amafaranga ya leta.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIsoko Dr. Gahakwa yahaye umukwe we ni ryo rimufungishije
Next articleHizihijwe umunsi w’isuku y’imihango abanyarwandakazi bataroroherezwa kubona Cotex
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here