Home Politike Minisitiri Ingabire Paula agiye gusobanurira abadepite ibibazo bya telefoni

Minisitiri Ingabire Paula agiye gusobanurira abadepite ibibazo bya telefoni

0

Ku mugoroba wo kuri uyu wakabiri Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula,aratanga ibisobanuro mu magambo imbere y’inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite  ku kibazo cy’itumanaho rya telefoni ngendanwa kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’Igihugu.

Ibi bisobanuro agiye kubitanga nyuma y’igihe kinini bamwe mu baturage biganjemo abatuye hafi y’imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi binubura kudakoresha telefoni zabo  mu buryo bukwiye kuko ntahuza nzira (network) ibarizwa aho batuye.

Bamwe mu baturage bamaze igihe binubira ibi bibazo ni abatuye mu Turere nka Karongi, Nyagatare, Kirehe n’ahandi. Usibye kuba ibi bibazo bigira ingaruka ku ihamagara n’ihamagarwa kuri telefoni ngendanwa binadindiza serivisi za murandasi nk’uko bivugwa n’aba baturage.

Muri Kamena umwaka ushize umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Mukarutesi Vestine, yatangarije itangazamakuru ko hari imirenge itandukanye yo mu Karere ayoboye itagira ihuzanzira rya telefoni kandi ko hashize igihe iki kibazo kizwi.

Ati “Nibyo koko, muri iyo mirenge hari ahatari rezo. Icyo kibazo turakizi, twavuganye n’ababishinzwe. Hari umunara ugiye kubakwa ngo ukemure icyo kibazo…”

Oswald Ntagwabira Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, nawe asanga serivisi zikenera umuyoboro wa Internet zigenda nabi kubera ubwo buke bw’iminara, ati “Iki kibazo kiri cyane cyane ahegereye imipaka. Vodacom yo muri Tanzaniya iguha karibu, ubwo ukaba uvuye ku murongo wo mu Rwanda. Turasaba y’uko ibigo nka MTN, Airtel n’ibindi bifite mu inshingano zabyo gutanga Internet, kongera iminara hirya no hino mu mu Karere ka Kirehe.  Bizafasha abaturage guhabwa serivisi nziza zihuse,

Ntagwabira akomeza agira ati “Serivisi zitandukanye z’Irembo ziba zitangwa hifashishijwe umuyoboro wa Internet. Usanga zigenda buhoro, dukeneye iminara myinshi kugirango serivisi zose za Leta zigende neza. ”Oswald yerekanye ko nka serivisi z’ubutaka ziba zikeneye imirongo ya Internet yihuta. Ni mu rwego rwo kugabanya imirongo y’abantu benshi baba baje gusaba izo serivisi.

Usibye ibibazo by’itumanaho rya telefoni minisitiri Ingabire aranasobanurira badepite ibibazo bijyanye no  kudahuza amakuru ku nzego zikoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kwandika abana bavutse no kwandukuza abapfuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rugiye gufungura ambasade muri Indonesia
Next articleTelefoni n’imyenda itiyubashye birabujijwe mu nkiko zo mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here