Home Amakuru Mino Raiola uzwi cyane mu kugurika abannyi bakomeye yitabye Imana

Mino Raiola uzwi cyane mu kugurika abannyi bakomeye yitabye Imana

0

Mino Raiola yitabye Imana afite imyaka 54 nyuma yuburwayi.

Umutaliyani yari umwe mubakozi bakomeye mu mupira wamaguru kwisi,yari ahagarariye abakinnyi bakomeye barimo ye Zlatan Ibrahimovic, Paul Pogba, Erling Haaland, Marco Verratti, Moise Kean, Henrikh Mkhitaryan, Gianluigi Donnarumma, Mario Balotelli n’abandi bakinnyi bakomeye ku Isi.

Kuri uyu wa kane,ni inkuru y’urupfu rweu yatangajwe n’ibinyamakuru byo mu Butaliyani. Bikekwa ko yari amaranye igihe indwara y’ibihaha.

Raiola yagize mu igurwa ry’abakinnyi amafaranga menshi mu gihe yakoraga neza, nko kuba Pogba yaraciye agahigo ko kugura miliyoni 100 ubwo yavaga muri Juventus ajya muri Manchester United mu mmpeyi y’umwaka wa 2016.

Raiola yatangiye umwuga wo guhagararira abakinnyi mu myaka ya mirongo inani, yamenyekana ubwo yakuraga Dennis Bergkamp  muri Ajax amwerekeza muri Inter Milan mu mpeshyi ya 1993. Yagize uruhare mu mateka ya Robinho amukura muri Real Madrid yerekeza mu mujyi wa Manchester City – yari abaye umukinnyi wambere  Sheikh Mansour aguze nyuma yo kugura ikipe ya Manchester city.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari gucicikana amajwi y’umuyobozi wa Miss Rwanda ari gutereta Miss Muheto
Next articleSergio Ramos wa PSG aragera i Kigali muri iki cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here