Home Amakuru Mozambique: Minisitiri uherutse kwirukanwa yoherejwe mu Rwanda

Mozambique: Minisitiri uherutse kwirukanwa yoherejwe mu Rwanda

0
Amade Miquidade, uherutse kwirukanwa mu nama y'abaminisitiri niwe uhagarariye Mozambique mu Rwanda

Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yagize minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu uherutse kwirukanwa ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda.

Mu cyumweru gishize, Amade Miquidade yirukanwe ku mirimo ye nyuma yiminsi ibiri asimburwa na minisitiri w’imbere mu gihugu w’umugore, Arsenia Massingue,

Mbere yo kwirukanwa, yari umwe mu bayobozi bakuru bashinzwe umutekano  bahanganye n’ibibazo by’umutekano muke mu karere kibasiwe n’ibitero bya by’intagondwaz’abayisilamu mu myaka itatu ishize.

Ubu azaba ahagarariye Mozambique mu gihugu gisanzwe gifitanye ubucuti budasanzwe nayo kuko cyatanze ingabo zifasha guhangana n’ibibazo by’umutekano muke mu ntara ya Cabo Delgado.

Muri Nyakanga, u Rwanda rwohereje ingabo zigera ku 1.000 muri Mozambike kugira ngo zifashe guverinoma kurwanya abo barwanyi.

Amade Miquidade, uherutse kwirukanwa mu nama y’abaminisitiri niwe uhagarariye Mozambique mu Rwanda
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCyuma Hassan yahamijwe icyaha kitaba mu Rwanda
Next articleUmuvugizi wa Polisi CP Kabera, yahawe umwunganizi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here