Home Amakuru Mozambique yasabwe kugirana ibiganiro n’inyeshyamba

Mozambique yasabwe kugirana ibiganiro n’inyeshyamba

0

Uwahoze ari Perezida wa Mozambike, Joaquim Chissano, yahamagariye guverinoma gutekereza ku biganiro n’imitwe yitwaje intwaro ibarizwa  mu ntara ya Cabo Delgado .

Avuga ko hari “bimwe mu bikorwa by’iterabwoba” byarangiye binyuze mu mishyikirano.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Mozambique ya Leta, yagize ati: “Birashoboka ko umuyobozi w’iryo tsinda agaragara akaduha amahirwe yo kuganira bikaganisha ku iherezo ry’ibikorwa by’iterabwoba”.

Uwahoze ari perezida wa Mozambike yavuze ko ibitera ibikorwa by’iterabwoba Cabo Delgado bigomba kwigwa mu rwego rwo gukemura ibibazo bya gisirikare n’imibereho myiza y’abaturage.

Bwana Chissano yari perezida wa Mozambike hagati ya 1986 na 2005. Yayoboye imishyikirano igenda neza n’inyeshyamba z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mozambike (Renamo), mu 1992 zikaba zararangije intambara y’abaturage yari imaze myaka 16.

Perezida uriho ubu, Filipe Nyusi, yagaragaje ubushake bwo gushyikirana n’imitwe yitwaje intwaro ariko yinubira ko inyeshyamba zisa n’izidafite ubuyobozi bwajya mu biganiro.

Intara ya Cabo Delgado yibasiwe n’ibitero by’iterabwoba kuva mu mwaka w’ 2017, ibitero bimwe na bimwe byagabwe n’umutwe wa kisilamu IS.

Kugeza ubu inyeshyamba zimaze guhitana abantu barenga 3.000 ndetse n’abandi barenga 800.000 bakurwa mu byabo.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje ingabo zabyo mu gufasha leta ya Mozambique kurwanya izi ntagondwa mu ntara ya Cabo degado

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Tuyizere Claudine ukora akazi k’ubunyonzi ababazwa n’umugabo we umuhoza ku nkeke
Next articleAbakobwa bahohoterwa ureba n’abandi bagutakira ihohoterwa wabatangira ikirego
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here