Home Ubutabera MTN Rwanda yatsinzwe urubanza rwa Simcard icibwa akayabo

MTN Rwanda yatsinzwe urubanza rwa Simcard icibwa akayabo

0

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda cyatsinzwe urubanza n’umuturage mu rubanza nomero RS/CSP/RCOM/00744/2021/TC rwaciwe n’urukiko rw’ubucuruzi, muri uru rubanza Musana Uwimana Serge yaregaga MTN kumwambura Simcard mu buryo butemewe n’amategeko ikayiha undi mukiriya wabo.

Uru rubanza rwari rumaze igihe mu rukiko rw’ubucuruzi rwasomwe ku wa 25 Gicurasi 2022, Urukiko rw’ubucuruzi rwemeza ko Musana Uwimana Serge atsinze MTN Rwanda ruyihanisha kumuha miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda nk’indishyi y’akababaro, ibihumbi 200 by’ikurikirana rubanza n’ibihumbi 500 by’igihembo cy’Avocat.

Uru rukiko rwasanze kandi Musana yarambuwe SIM Card iriho amafaranga ibihumbi 140, aya mafaranga azishyurwa n’uwo MTN Rwanda yahaye iyi Simcard mu buryo butemewe n’amategeko.

Ikinyamakuru intego cyashatse kumenya icyo MTN Rwanda ivuga ku mikirize y’uru rubanza yannga kugira icyo ibivugaho.

Umwanzuro w’urukiko
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari politiki nshya igiye gusohoka yitezweho kugabanya imanza mu nkiko
Next articleUganda yinjiye mu rugamba rwo guhiga interahamwe muri Congo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here