Home Ubuzima Mu bafashwe bari gusengera ku musozi wa Kanyarira babasanganyee Covid-19

Mu bafashwe bari gusengera ku musozi wa Kanyarira babasanganyee Covid-19

0

Amakuu ava mu kigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC, avuga ko mu bantu 239 bafashwe bari gusengera ku musozi wa Kanyarira hari abafite Covid-19 bagera ku 10.

RBC yatangaje ko muri aba bafashwe hari harimo n’abakiri bato ndetse mu basanganywe icyorezo cya Covid-19, hari harimo abanyeshuri batatu bitegura gukora ikizamini cya Leta.

Uyu musozi wa Kanyarira uherereye mu Kagari ka Mpanda, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, wamamaye mu gusengerwaho kuko abemera Imana bizera ko bawuboneraho ibisubizo by’ibibazo byabo. Uganwa n’abantu b’ingeri zose, bo mu madini atandukanye.

Nko mu bawufatiweho kuri uyu wa 17 Nyakanga, uko ari 239, abagera ku 170 bari baturutse mu Karere ka Ruhango, 67 bavuye mu Karere ka Muhanga, abandi babiri baturutse mu tundi turere nka Nyagatare.

Uko bafashwe bose babanje kwigishwa, basobanurirwa impamvu bakwiye kwirinda ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, bapimwa icyorezo cya Covid-19, ari nabwo inzego zishinzwe ubuzima zatahuyemo abanduye.

Kuri uyu wa Gatandatu kandi abandi Bakristu 38 bo mu idini ry’Abagorozi rigizwe n’abiyomoye ku itorero ry’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi, bo mu Karere ka Bugesera, bafatiwe kumusozi wa Mbyo basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Aba bose babanza gucibwa amande angana 10 000 Frw kuri buri umwe, bakabagirwa inama bakabona gusubira mu miryango yabo.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco kuri uyu wa Gatandatu yifashishije Bibiliya, asaba abasenga kwirinda iki cyorezo kugira ngo igihe Umwami azagarukira azabone abo atwara.

Yagize ati “ Mu by’ukuri dusoma mu Byahishuwe ko ngo Umwami azagaruka gutwara Itorero ariko mu gihe ataragaruka nibadufashe turinde abo azaza gutwara kwirinda no gukwirakwiza kino cyorezo cya Covid-19.”

Yavuze ko abasenga bakwiriye kubikorera mu ngo zabo buri wese ku giti cye, kuko kujya gusengera mu misozi bitemewe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmbasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda yatanze ibyangombwa bimwemerera gutangira akazi
Next articleKonji y’Irayidi ntizabuza abanyeshuri gutangira ikizamini cya leta
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here