Home Politike Mu myaka 25 ishize nibwo u Rwanda rugeze habi mu bukungu –Dr....

Mu myaka 25 ishize nibwo u Rwanda rugeze habi mu bukungu –Dr. Kayumba Christopher

0

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda RPD Dr. Kayumba Christopher, avuga ko ubu mu Rwanda hakenewe inama rusange y’inzobere mu bukungu no muri Politki yiga ku kibazo cy’ubukungu gusa kuko ubu u Rwanda aribwo rwugarijwe cyane n’ibibazo by’ubukungu.

Mu itangazo uyu mutwe wa politiki utaremerwa mu Rwanda wasohoye uvuga ko ubukungu buhagaze nabi mu Rwanda ibintu bitigeze bibaho mu mateka yarwo.

“ Ubu  nibwo ubukungu buhagaze nabi cyane, kuko ideni nibwo bwambere rigeze ku kigero cya 76%, ubukene bukazamuka ku ijanisha rya 5.1% n’ubushomeri bukaba buri ku kigero cya 22% n’ifaranga rikaba rimaze guta agaciro ku kigero cy’10% mu gihe n’ibicro ku isko bikomeje kuzamuka.” aganira n’itangazamakuru Dr. Kayumba yavuze ko iyi nama ari ngombwa kuko inateganywa n’itegeko Nshinga.

“ Abahanga mu bukungu n’abanyepolitiki bose nti babarizwa mu ishyaka riri ku butegesti, kandi iyo bataririmo ntibanabarizwe mu nzego bwite za leta biragoye kuba hari a handi batangira ibitekerezo. ibi rero nibyo byatumye dusaba guverinoma gutegura iyi nama yiga ku bukungu gusa nta kindi tukareba igitera ibyo bibazo byose bitigeze bibaho mu myaka myinshi ishize.”

Dr. Kayumba ntiyemeranya na Leta ko ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko we asanga leta haro aho itakaza amafaranga atari ngombwa.

Dr. Kayumba Christophe avuga ko inama y’Igihugu y’umushyikirano yiga ku bintu byinshi ariko ko ubu inama yifuzwa ari iyiga ku bukungu gusa.

Itangzo ry’ishyaka RPD

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Macron asoje uruzinduko rwe mu Rwanda yerekeje muri afurika yepfo
Next articleBizimana Djihadi yabonye indi kipe i Burayi
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here