Home Amakuru Mu myaka 9 ishize abaperezida bafurika 6 bapfuye bakiri ku butegetsi

Mu myaka 9 ishize abaperezida bafurika 6 bapfuye bakiri ku butegetsi

0

Kimwe n’akandi kazi kose umuntu ashobora kurwara agapfa akiri mu nshingano cyangwa akicwa n’urundi rupfu, abakuru b’Ibihugu nabo bibaho bagapfa bishwe n’ababarwanya cyangwa bagahitanwa n’indwara zitandukanye baba bamaranye igihe ziganjemo izidakira nka kanseri cyangwa diyabete.

Dore imibare mike kuri iki kibazo:
Muri rusange, ibihugu 10 bya Afurika byashyinguye abayobozi bakuru babo.
Umwaka wa 2009 gusa niho hapfuye abaperezida babiri – (Gabon na Gineya Bissau)
2008, 2010, 2011 na 2014 yahitanye ba Perezida b’ibihugu nbya – Gineya, Nijeriya, Libiya na Zambiya.
Umwaka wa 2012 waje kuba umwaka utoroshye wa Afurika w’akababaro kuko abayobozi bane bapfuye.
Gineya Bissau yatakaje abayobozi babiri mu gihe cy’imyaka itatu – umwe yiciwe mu 2009 mu gihe uwasimbuye yapfuye azize diyabete i Paris.

Dore urutonde rw’abapeerzida bitabye Imana bakiri muri Perezidansi kuva mu mwaka wa 2012 muri Afurika.

1.Malam Bacai Sanha wa Guinea Bissau – Kanama 2012

Malam Bacai Sanha Yasimbuye Joao Bernardo Vieira ku buyobozi bwa Guinea-Bissau wari wishwe, . Mu gihe cyose yamaze ku butegetsi yagize ibibazo by’ubuzima kugeza apfuye mu 2012. Bacai Sanha yaje ku butegetsi mu 2012. Yategetse mu gihe cy’imyaka 3 apfa afite imyaka 64 mu bitaro bya Paris.

2. Bingu wa Mutharika wa Malawi – Mata 2012

Mbere yuko yitaba Imana yashimwaga na benshi kubwo guteza ubuhinzi imbere muri Malawi, yaje ku butegetsi binyuze mu nzira y’amatora muri 2004 yongera gutorerwa indi manda atarangije kuko yahise yitaba Imana.

3. Meles Zenawi wa Ethiopia – Kanama 2012

Kugeza ubu Zenawi ni umunyapolitiki ukomeye cyane wo muri Etiyopiya kuva muri 90 kugeza 2000. Kugeza ubu niwe wihariye amateka wenyine yo kuba Perezida wa Ethiopia (1991 – 1995) na Minisitiri w’intebe kuva 1995 kugeza apfuye muri 2012.

4. Michael Sata wa Zambia – Ukwakira 28, 2014

Yapfuye nyuma y’imyaka itatu atsinze amatora yabaye mu 2011. Hari ibihuha byakwirakwijwe ku buzima bwe nyuma y’amatora.

5. Pierre Nkurunziza; Kamena 8, 2020

Yitabye Imana amaze gutegura matora y’uzamusimbura nubwo batari barakoze ihererekany bubasha. Nkurunziza yapfuye hamaze gutorwa itegeko rimugira umuyobozi w’ikirenga mu Gihugu. ni umwe mu baperezida bahiritswe ku butegetsi nti bikunde kuko mu 2015 bamwe mu basirikare bashatse kumuhirika ku butegetsi ariko ntibyabhira akomeza kuyobora Uburundi.

6. John Pombe Magufuli; 17 Werurwe 2021

Nyuma gato yuko atorewe kuyobora Tanzania muri manda ye ya kabiri, John Pombe Magufuli yahise yitaba Imana azize indwara z’umutima nkuko byatangajwe na Samia Suluhu Hassan wamusimbuye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBeatrice Munyenyezi ntiyirukanwe muri Amerika kubera ko ari umujenosideri
Next articleMEGHAN MARKLE ntiyagiye gushyingura Umugabo w’umwamikazi Elizabeth II
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here