Home Ubukungu Uburasirazuba : Bigirijweho nkana bitwaje Covid-19

Uburasirazuba : Bigirijweho nkana bitwaje Covid-19

0

Bamwe mu baturage batuye mu ntarara y’Uburasirazuba ,barataka ikibazo cyo kugurishwa ibicuruzwa ku giciro gihanitse hitwaje Covid-19.

Nyuma yuko Umujyi wa Kigali ushyizwe muri gahunda ya guma murugo, Abacuruzi nabo bihutiye kuzamura ibiciro ku bicuruzwa byabo bakavuga ko byatewe n’amayira yafunzwe bacagamo bajya banava   kurangurira mu mujyi wa Kigali.

Ubwo umunyamakuru yageraga mu Ntara y’Uburasirazuba yasanze amarira atemba hafi kugera ku birenge kubera kwigirizwaho nkana n’abacuruzi ba bahenda bitwaje icyorezo cya Covid-19.

Bimwe mu bicuruzwa byazamuriwe ibiciro byiganjemo ibikenerwa cyane mu buzima bwa buri munsi nk’ibyo kurya no kunywa, itabi, peterori,isabune n’ibindi nk’aho abaturage batanga urugero rwa litilo y’ubuto yaraguraga hagati y’1800 Frw n’1900 FRW mu gihe muri iyi minsi utayibonera hasi y’2200 Frw, Isabune yose (umuti w’isabune) yaguraga 500 Frw  ubu ikaba iri kugura magana atandatu cyangwa Magana arindwi ( 600-700/Frw) naho isukari yaguraga amafaranga magana cyenda y’u Rwanda n’igihumbi cy’amanyarwanda ku kilo( 1000) ubu iri kugurishwa amafaranga 1200 Frw.

Iki kibazo  gikomeje gutera urujijo abaturage batandukanye dore ko bafite impungenge z’uko bishobora kubazanira ibibazo bitandukanye birimmo iby’imirire mibi kubera kudtagira ubushobozi bwo guhaha, umwanda kubera kutabona ibikoresho by’isuku bihenze.

“ Turahangayitse cyane rwose, inzara iratwishe”. “Abacuruzi turababaza hanyuma bakadusubiza ko ari ikibazo cyatewe n’ifungwa ry’amayira agana iyo Kigali, mu gihe nta gihindutse twazicwa n’umwanda”. Kimenyi izina twamuhaye.

Aba baturage kandi basaba Leta kubafasha nabo akabaona ibicuruzwa ku giciro kiboneye nkuko minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasabye abacururzi kwirinda kuzamura ibiciro bitwaje icyorezo cya Covid-19.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Uburasirazuba( PSF) ,Bosco Ndungutse, avuga ko ntaho izamuka ry’ibiciro rihuriye no kuba umujyi wa Kigali uri muri guma mu rugo.

Yagize ati “ Abantu bavuga ko Covid-19 ariyo ntandaro yo kuriza ibiciro ku masoko baretse kubeshya no kubeshywa, inganda zigeze zihagarika imirimo koko, abaturage babimenye kandi basobanukirwe ko ikibazo Atari Covid-19.”

Bosco Ndungutse muyobozi wa PSF mu ntara y’Uburasirazuba, aganira n’abacuruzi

Bosco Ndungutse  akomeza amara impungenge abacuruzi  bafite ikibazo cyo kujya ku rangurira mu  mujyi wa Kigali, anasaba abaturage gutanga amakuru ku bacuruzi bazamura ibiciro bitwaje covid-19.

 “ Biroroshye cyane ku mucuruzi wese wifuza kujya kurangurira mu mujyi wa Kigali, Amarembo aruguruye ahubwo icyo usabwa ni ukwaka uruhushya rukujyana twakumva ko bifite ishingiro tukaruguha, Kandi namwe abaturage mu hendwa murasabwa kugeza abo babahenda ku buyobozi bukuru bushinzwe abacuruzi n’ibicuruzwa.”

kuwa mbere tariki 16 Werurwe 2020, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda yasohoye itangazo riburira abacuruzi bazamura ibiciro by’ibicuruzwa cyane cyane ibyo kurya, bitwaje icyorezo cya Coronavirus nyuma yuko hari hafashwe icyeezo gitegeka abaturage bose kuguma iwabo mu ngo hirindwa ikwirakwiza rya covid-19.

Nzabandora Théogene

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMIFOTRA yongeye gushinjwa gukoresha abanyamasendika kurwanya itangazamakuru
Next articleAbanyarwandakzi bashimiwe uko bari kwitwara mu bihe bya Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here