Home Amakuru Muhanga: Abanyeshuri biyise aba pawa (power) brashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

Muhanga: Abanyeshuri biyise aba pawa (power) brashinjwa ingengabitekerezo ya Jenoside

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abanyeshuri bane biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2021.

Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Ibihano ku byaha bakurikiranyweho

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

Inkuru y’gihe.com

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC itwaye igikombe cya kabiri yikurikiranya idatsinzwe, Rayon sports ibanziriza iya nyuma
Next articleNta bucuruzi dufitanye na Uganda- Minisitiri Habyarimana
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here