Home Amakuru Mukankuranga, umwarimukazi wiyemeje kurwanya ikwirakwira rya COVID19

Mukankuranga, umwarimukazi wiyemeje kurwanya ikwirakwira rya COVID19

0
Mwarimukazi Mukankuranga Solange (foto Intego)
Mwarimukazi Mukankuranga Solange (Ifoto y’Intego)

Mwarimukazi MUKANKURANGA Solange, ni umwe mu barimu bo mu karere ka Gicumbi, wigisha ku Urwunge rw’Amashuri rwa Nyagatoma. Atuye mu kagari ka Gaseke, umurenge wa Mutete akarere ka Gicumbi.  Afata umwanya we akajya ku rusisiro kwigisha abantu guhana intera, kwambara agapfukamunwa, gushishikariza ababyeyi gukurikirana abana babo babafasha gukurikira amasomo aca kuri Radio, byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya covid19.

Uyu Mwarimukazi avuga ko anafite impungenge ku basore n’inkumi, kuko abenshi babwirwa ariko ntibumve.

Nubwo ahembwa na Leta kugeza ubu, ariko ababajwe n’igihombo kiri ku gihugu kuko isohora amafaranga ariko umusaruro babitezeho ntibawugereho kubera COVID19.

Ni mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Intego.
Ikiganiro kirambuye;

Integonews: Wakiriye ute gufungwa kw’ amashuri Covid-19 ikigera mu Rwanda?

Mukankuranga: Kimwe n’abandi bose byaradutunguye, gusa twumvaga ari iby’igihe gito tukongera tugasubira ku mashuri nk’uko bisanzwe. Ariko byabaye ibindi tugera aho turabyakira.

Integonews: Mu mezi ageze kuri atandatu muri muri guma mu rugo, mukora iki?

Mukankuranga: Dukora imirimo isanzwe yo mu rugo; turahinga, turorora, dukora amasuku mu rugo, dukoresha umwanya dufite twita ku nshingano z’urugo. Urugero nk’uyu munsi twiriwe turimo kubaka mu rugo tunashyira amashanyarazi mu nzu yo mu rugo. Nabyo ni ibikorwa bizanira umuryango iterambere.

Integonews: Nk’umwarimukazi, ni iki ufasha umudugudu utuyemo mu kwirinda Covid-19?

Mukankuranga: Ubusanzwe nyuma ya saa sita tuza hano ku rusisiro, twebwe nk’abarimu twigabanijemo amatsinda atandukanye, tukagenda tureba uko amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yubahirizwa, tugashishikariza abantu bose kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera kuko hano ku Gaseke haba hari urujya n’uruza rw’abantu.

Integonews: Nk’abarimu, mufasha iki abana batari ku ishuri kubera Covid-19?

Mukankuranga: By’umwihariko abana bange ndabigisha, nkabategurira imikoro itandukanye, nkabatoza uburere bwiza, ndetse nkabakoresha imirimo isanzwe; nko guhinga, guteka, amasuku n’ibindi. Naho muri rusange dufasha abana guhugukira gahunda yo kwigira kuri radio na televiziyo, tunahwiturira abana duhuye nabo gutaha kare.

Integonews: Imyitwarire y’abana batari ku ishuri kubera Covid-19 ubona ihagaze ite?

Mukankuranga: Muri make abana batoya bafite imyaka yo hasi bari kwitwara neza, ariko urubyiruko rwo rwatunaniye, ntabwo ruri kumva inama z’abakuru. Usanga rugendagenda, ndetse bamwe bakishora mu ngeso mbi. Naguha nk’urugero, hari umuntu twahuye ambwira amvugiraho neza ngo amashuri nafungura tuzigisha bande ko abakobwa benshi batwaye inda.

Integonews: Ni ikihe gihombo wagize kubera amashuri yafunze?

Mukankuranga: Nubwo abarimu bo muri leta twakomeje guhembwa, kuba tutari kwigisha bidusubiza inyuma, bigasubiza inyuma abana, sinashoboye gutanga amasomo nkuko nari narayateguye.

Integonews: Ni ikihe gihombo ubona igihugu kizagira kubera amashuri yafunzwe?

Mukankuranga: Icya mbere baraduhemba tudakora, icyo ni igihombo leta ifite. Ikindi, urubyiruko n’abana bato ntibari kurerwa uko bikwiriye. Ubwo urumva basubiye inyuma mu bumenyi. Hari abakabaye bazatangira, hari abagombaga gusoza amasomo, hari abagombaga kwimuka, ariko ibyo byose ntibikibaye. Nidutangira nkeka ko hazabaho ubucucike mu mashuri nubwo barimo kubaka ibindi byumba.

Integonews: Wabwira iki abarimu bagenzi bawe?

Mukankuranga: Abarimu ndabashishikariza gufasha leta kurwanya iyi Coronavirusi, tuyirwanye mu buryo bushoboka bwose; tuba intangarugero, duhugura abaturage duturanye nabo, kuko umwarimu atigisha mu ishuri gusa, ahubwo aho ari hose hari uruhare yagira.

Integonews: Nk’umurezi, ni iki wagiraho inama abaturage muri ibi bihe?

Mukankuranga: Icyo nabwira ababyeyi ni ukubaha amabwiriza ya leta. Ikindi ni ukujya bafungurira abana radio mu gihe cy’amasomo ngo bige. Ababyeyi batize nabo bakwegera abaturanyi babo bagafashanya cyangwa bakatwegera nk’abarimu duturanye tukabafasha. Ikindi bite ku burere bw’abana babo babahozaho ijisho.

Integonews: Ni iki wabwira leta?

Mukankuranga: Yewe, leta yo rwose mbona ntacyo itakoze kandi ntacyo idakora ngo twirinde Corona. Sinayibwira ngo nireke abana basubire ku mashuri. Nkatwe bigisha turabizi, nkuko minisitiri w’intebe yigeze kubivuga, ntiwabuza umwana gusangira akabombo na mugenzi we, biragoye. Ubwo nyine ni ugutegereza icyorezo kikagabanuka.

Integonews: Dusoza, ni irihe somo umuntu yagakwiye gukura muri iki cyorezo ubwo kizaba kirangiye?

Mukankuranga: Isomo ni uko ibyago bidateguza, ko dukwiye guhora twiteguye, tukazigamira ibihe biri imbere.

Integonews: Tubashimiye umwanya wanyu mwaduhaye!

Mukankuranga: Namwe murakoze!

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmwongereza asobanura impamvu Paul Rusesabagina yatawe muri yombi
Next articleGicumbi: Abagore bahetse bafite impungenge za Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here